Dore indi mitoma itatu gusa uyu munsi umukobwa yatera umusore akaziranda asaza yarateye ururabo mu mutima we 

 

Burya mu rukundo habamo ibintu byinshi bitandukanye, kandi burya urukundo si ikintu kiza rimwe ngo bibe birangiye ahubwo birasaba ngo umuntu ahore arubagarira, aruvomerera ku buryo ruhora ari rushya kandi ruryoshye. Niyo mpamvu mu rukundo ari ngombwa ko habamo amagambo aryohereye ariyo yitwa imitoma.

Muri iyi nkuru tugiye kureba imitoma itatu umukobwa ashobora gutera umukunzi we ntazigere amwibagirwa mu buzima, ndetse ikazanamurinda no kujarajara mu rukundo kuko aba yumva nta wundi yakunganya nawe.

1.Uburyo bwa mbere butuma umusore yiyumva nka rudasumbwa imbere y’umukobwa bakundana harimo kuvuga ku myambaro yambaye n’uburyo ayambaye.

Mwegere witonze mu ijwi rituje umubwire uti: “Mbega inseko nziza, ufite amaso meza, ibyo bintu byose wambaye birakubereye pe!”Niwegera umusore ukamubwira ayo magambo iteka azahora ayibuka atekereze ko ari wowe umukunda bityo ntazigere akwibagirw.

2. Uburyo bwa kabiri ni ukwibanda ku mico ye cyangwa ku mpano afite. Mwegere umwereke ko nta wundi ubikora neza nka we. Umubwire uti: “Nukuri mukunzi wanjye uri uwa mbere, uburyo ukinamo umupira biranezeza nukuri uri uwa mbere ku isi. Uzi ko umunsi umwe bazagutumiza ngo ujye gukina hanze! Tuzajyana njye kugufana ntuzansiga”.Umusore mukundana numubwira aya magambo aishima maze n’igihe mutari kumwe ajye akora ibirenze nk’aho uri kumureba kuko buri gihe azaba yiyumva nk’aho muri kumwe.

3. Ikintu cya gatatu nuko ugomba kumwereka ko ashoboye byose.Umusore mukundana kugira ngo ajye akwiyumvamo igihe cyose urasabwa kumwereka ko ashoboye byose, umwitabaze mbere y’uko ugira ikindi ukora, umugishe inama ndetse umuhe umwanya mu gihe cyo gufata imyanzuro, umubwire uti: “mba numva ntuje iyo turi kumwe”.Ibi byose tukubwiye wowe mukobwa nubigenderaho uzaba wiziritseho uwo wihebeye kandi uzaba umuteye imbaraga zo gukora ibirenze kuko no mu gihe mutari kumwe azagerageza kugenda neza kuko azaba ari kugendera kuri rya jambo ryawe.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.