Aba bahungu baboneka hacye mu Rwanda ,  uragirwa Inama yo kumukunda nk’ uwamwibaburiyeho , igihe agukunda muri buno buryo

Ubusanzwe gukunda n’ibintu biba ku muntu bitewe n’ ibyiyumviro bye akumva akunze umuntu runaka. Gusa buri wese yifuza kuba yakundwa urukundo nyakuri kuko urukundo iyo rujemo kubeshyanya rurushaho kubiha, Nk’uko tubikesha urubuga “www.whowafica.com” ruvuga ko hari ibintu bigera kuri 6 by’ingenzi bishobora kukwemeza ko umusore agukunda by’ukuri .

1. Agumana nawe waba uri mu bihe byiza ni bibi

Umuntu ugukunda ntago yishimana nawe mu bihe byiza gusa ahubwo no mubihe bibi akuba hafi akakwegera akifatanya nawe.

2. Yifuza ku kumenya kurusha abandi

Ikizakubwira ko umuntu agukunda yumva ya kumenya kuva hasi kugera hejuru kugirango akwiyumvemo anakuzi neza, kuburyo agutandukanya n’abandi, wowe akagufata nk’umuntu wagaciro gakomeye.

3. Akubwira buri kimwe

Umuhungu ugukunda by’ ukuri akubwira icyo atekereza cyose kugirango mujye inama kubyaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu bityo mukabishakira umuti muri hamwe kugira ngo n’ undi munsi bitazasubira

4.Yirinda icyaguhungabanya

Ahora yumva yakurwanira ishyaka kugira ngo umutekano wawe uhore ari ntamakemwa kabone yewe niyo yaba nta bigango abayumva ntacyagukoraho arebera, burigihe yumva yabanza mubimbere mugihe habayeho ibyago kuri wowe.

5. Aguharira umwanya we wose

Igihe cyose afite cyo kuruhuka yumva mwaba murikumwe kabone yewe nubwo yaba afite akazi yumva iteka mwahorana bitewe n’uburyo aba akwiyumvamo

6.Iyo agukoshereje agusaba imbabazi

Mubuzima tubamo ntawutagira ikosa, iyo aguye mwikosa araryemera kandi akanarisabira imbabazi kuko aba yumva abangamiwe no kubaho mutavuga rumwe.Mukobwa rero niba ufite umusore ugukunda nyabyo, ntuzabura kumubonaho kimwe cyangwa byose muri ibi bimenyetso tukubwiye.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi