Dore impamvu umugabo wese agomba kubikora , gutera akabariro k’ umugore utwite ,byongera urukundo mu rugo rwanyu

 

Ni Kenshi usanga iyo umugore atwite umugabo arekera gutera akabariro n’umugore we bityo bigatangira gutera ikibazo. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we utwite.

Dore impamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we atwite:

Kugabanya stress: Akenshi umugore utwite Hari ubwo yirwana umunaniro na stress uburyo bwiza umugabo akwiye gukoresha ni ugutera akabariro hagati yabo bityo bigafasha umugore utwite kuruhuka.

Ubuzima bwiza: Gutera akabariro n’umugore wawe utwite Kandi ni byiza ku buzima bwe ndetse nubwumwana atwite kubera ko iyo babikoze bituma amaraso atembera neza mu mubiri.

Kwiyumvanamo: Ni ngombwa ko umugabo n’umugore bakomeza kwiyumvanamo urukundo hati yabo no mu gihe umugore atwite rero Hari ubwo bisaba ko mutera akabariro.

Kuganira: Ikindi iyo mutera akabariro hagati yanyu bibaha umwanya wo kuganira muri kumwe mwenyine mutuje, ibyo rero ni ngombwa ko umugore wawe nawe bimugeraho kabone niyo yaba atwite.

 

Byongera urukundo: Aho kujya gusambana n’abandi bagore uca inyuma umugore wawe ngo nuko atwite ni ngombwa ko utera akabariro n’umugore wawe utwite bityo nabyo bituma urukundo hagati yanyu rukomera.Icyakora zirikana ko umugore utwite inda nkuru Atari byiza ko mutera akabariro. Aho twavugaga umugore utwite inda itarengeje byibura amezi 7, kubera ko iyo yarenze aho birashoboka ko mwatera akabariro ariko bishobora kugira ingaruka mbi ku mugore harimo no kuvamo kw’inda atwite.

Kwihuza n’umwana: Inzobere zivuga ko Kandi gutera akabariro n’umugore wawe utwite, bituma umwana uri munda y’umugore wawe akumenyera wowe umugabo, bityo ni ngombwa ko utera akabariro n’umugore wawe utwite.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi