Gatsibo: Abaturage barasaba kaburimbo mu muhanda Bukomane-Nyarukoni

Abaturage batuye mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo barasaba ko umuhanda Bukomane-Nyarukoni wakubakwa ugashyirwamo kaburimbo kuko wangiritse cyane, ukabafasha mu buhahirane mu nzira yo kwiteza imbere.

Ni umuhanda abaturage bavuga ko ukozwe wabafasha mu iterambere, kandi ukaborohereza gukora ingendo, dore ko ubu abawukoresha bitaborohera kuko ibinyabiziga bigenda nabi kubera ukuntu wangiritse.

Bamwe mu baturage baganiriye na kglnews.com bavuze ko mu murenge wabo uyu muhanda ari cyo kibazo bafite kugeza ubu bifuza ko ubuyobozi bwabakemurira.

Umwe utuye mu Kagari ka Nyamirama mu Mudugudu w’Akagarama yagize ati: “Umuhanda wacu rwose umeze nabi pe! Nkatwe nk’abaturage turasaba ko twakorerwa uyu muhanda, kuko umurwayi wenyine kugira ngo ave hano ku kigo nderabuzima yerekeza muri kiziguro ku bitaro ashobora gupfira mu nzira kubera kumucugusa cyane bamutwara nabi.”

Yakomeje agira ati: “Nkanjye ubu nzi igare ariko kugira ngo nzarinyonge nzamuke ahantu bita Nyamanza, aho hantu ntiwahanyonga igare ngo uriharenze, umuhanda wo rwose turawukeneye.”

Undi nawe yagize ati: “Hano muri uyu Murenge wa Gitoki dufite ikibazo cy’uyu muhanda, n’umuhanda ugaragara nk’aho ushaje cyane niwo utubereye imbogamizi ,ubuyobozi budufashije wakorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko uyu muhanda bateganya kuwukora ngo kuko inyigo yo yashojwe gukorwa igisigaye ari ugushaka ingengo y’imari.

Ati: “Umuhanda wa kaburimbo wa Bukomane – Nyarukoni, uhera mu Bukomane, ugaca mugera ukaduhuza n’umuhanda uva Nyagatare ujya mu Rukomo; inyigo twarayirangije ya kaburimbo turimo gushakisha ingengo y’imari.”

Uyu muhanda Bukomane-Nyarukoni, byitezwe ko uzoroshya ubuhahirane, kuko uzajya ufasha abaturage bo mu bice bitandukanye bya Gatsibo kugeza umusaruro wabo ku nkambi ya Nyabiheke ndetse no kugera mu mujyi wa Kigali na Byumba, ubusanzwe byajyaga bigorana kubera ikibazo cy’umuhanda.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gatsibo

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro