Dore  igisobanuro gishya cy’ inyinya ku bakobwa bazifite  , n’ ukundana nabo uzababara kugeza uvuye kuri iyi isi , kuko bakurura abagabo benshi

Inyinya mu rurimi rw’Ikilatini yitwa ‘Diastema’. Ni umwanya usa n’icyuho kiri hagati y’amenyo abiri y’amabwene (Incisive), ikaba iza ahanini ku rwasaya rwa ruguru, Urubuga rwa Heatlth Line rusobanura ko inyinya iterwa n’impamvu nyinshi, cyane cyane amenyo mato umuntu aba afite, ku buryo adashobora gukwira ku rwasaya rwose. Ruvuga ko kandi umubare munini w’amenyo na wo ushobora gutuma habaho inyinya.

Inyinya ifatwa nk’ikirango cy’ubwiza ku bantu, by’umwihariko abakobwa ndetse hari imyemerere (myth) y’uko umuntu uyifite aba afite amahirwe menshi mu buzima, mu Bufaransa ho amenyo afite inyinya bafite ‘Dents de Bonheur’ (amenyo y’amahirwe/umugisha).Iyi myemerere ahanini ishingira ku bantu bazwi, b’ibyamamare bifite inyinya nka Madonna, Georgia May Jagger, Lara Stone, Anna Paquin, Elijah Wood, Chris Martin, Lily Aldridge na Vanessa Paradis.

Bivugwa ko abafite inyinya:

Bigirira icyizere kandi bakagira umwete:Mu kazi kabo, ntabwo bacika intege kuko baba bizeye ko bashoboye ndetse bagera ku ntego. Mu gihe bahuye n’inzitizi (challenges), bagerageza kubicamo bemye.

Bakoresha neza amafaranga:Abantu bafite inyinya barizerwa cyane mu mikoreshereze y’amafaranga. Amafaranga babonye/bafite, babasha kuyabyaza umusaruro mwiza.

Bitwara neza mu kazi:Mu bijyanye n’akazi, abantu bafite inyinya bakunze kugira umuhamagaro, bakagakora neza, kagatanga umusaruro. Baba urugero muri bagenzi babo.

Ari abahanga:Bivugwa ko umuntu ufite inyinya arangwa n’ibikorwa byuje ubwenge ndetse n’udushya (creativity).

Bagira amagambo menshiAbantu bafite inyinya bavugwaho kuvuga cyane byo gusabana na bagenzi babo. Ntabwo amagambo yo kubwira bagenzi babo abakamana.

Uburanga bwabo bukurura abagaboMu bihugu bitandukanye, abakobwa bafite inyinya babonwaho ubwiza. Ubu bwiza nib wo butumwa abagabo bifuza kubagira abagore, cyangwa se bakaryamana. Hari abifuza kandi kubona abafite inyinya babasekera, ibyo kuri bo biba bihagije.

Icyitonderwa: Si ihame ko abantu bose bafite inyinya bagira ibi birango (characteristics), gusa hagendewe ku myemerere n’ingero z’abantu benshi (majority). Nk’uko twabikomojeho kandi, hashingiwe ku bantu bazwi nk’ibyamamare mu mukino wa filimi, umuziki ndetse n’abanyamideli.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi