Umukinnyi w’igihangange muri AS Kigali yemeje ko Rayon Sports ikomeye kurusha APR FC ndetse ko izatwara igikombe cya shampiyona n’ubwo batumye itakaza amanota

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya AS Kigali, Akuki Djibrine yemeje ko ikipe ya Rayon Sports ikomeye kurusha APR FC ndetse yemeza ko ifite amahirwe menshi yo kuzatwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Kuri sitade ya Bugesera, ikipe ya Rayon Sports ejo ku Cyumweru yanganyije na AS Kigali 1-1, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona itakaza umwanya wa kabiri.

Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere. Ni umukino ititwayemo neza cyane, ariko bitayibujije gufungura amazamu imbere ya AS Kigali yujuje imikino ine (4) idatsinda, ku mupira wavuye kuri koruneri maze Ojera Joackiam agacenga Lawrence Juma, ahita atera ishoti mu izamu rya Ntwali Fiacre ku munota wa 22.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka zitandukanye, ariko kuri Rayon Sports zitateguwe kuko Heritier Luvumbu ku munota wa 66 yasimbuwe avunitse. Uyu mugabo akivamo agasimburwa na Iraguha Hadji, nyuma y’iminota ibiri Djibrine Akuki ari ku ruhande rw’ibumoso imbere ku munota wa 68, yahinduye umupira maze mu kavuyo kenshi abakinnyi barawurwanira birangira Juma Lawrence awuteye mu izamu yishyurira AS Kigali.

AS Kigali yakoze impinduka zitandukanye ariko zijyanye n’amayeri y’imikinire, kuko aho yari yatangije ba myugariro batatu basanzwe bakina hagati yakuyemo umwe muri bo, Kwitonda Ally, igashyiramo Nyarugabo Moise, mu gihe mu minota ya nyuma yashyizemo Rugirayabo Hassan wasimbuye Rukundo Denis.

Rayon Sports nayo yashyizemo Rudasingwa Prince, amakipe yombi akomeza gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira anganyije 1-1.

Nyuma y’umukino ubwo bari bageze mu rwambariro Akuki Djibrine yabwiye bagenzi be ko kunganya na Rayon Sports ari umusaruro ushimishije kuko Rayon Sports ikomeye kurusha andi makipe ari muri shampiyona y’u Rwanda ndetse yemeza ko ifite amahirwe menshi yo kuzatwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports igira amanota 46, aho irushwa na APR FC atatu kuko ifite 49 ku mwanya wa mbere. AS Kigali yujuje imikino ine idatsinda, yanganyijemo itatu(3) igatsindwa umwe, kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 39.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda