Nyuma yo kwibasirwa n’abafana ba Rayon Sports ko ari umutoza w’umuswa, Haringingo Francis yahise ahishura amakipe yamuhaye isezerano ryo kuzamutsindira APR FC bigatuma Gikundiro itwara igikombe

Umutoza Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis nyuma yo gutakaza amanota kuri AS Kigali yatangaje amakipe 2 azatsinda APR FC bigatuma Rayon Sports itwara igikombe nta mpungenge.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis nyuma yo gutakaza amanota 3 kuri AS Kigali yatangaje ikipe 2 zizatsinda APR FC byoroshye.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 werurwe 2023, ikipe ya AS Kigali yakiriye ku kibuga cya Bugesera ikipe ya Rayon Sports mu mukino warangiye ikipe zombi zigabanye amanota 3.

Wari umukino ukomeye cyane mu kibuga ukurikije imikinire y’amakipe yombi, wabonaga ko yose yaje ashaka itsinzi cyane ikipe ya Rayon Sports yifuzaga gukomeza gukurikira ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC bigoranye ibitego 3-2.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko kuba banganyije n’ikipe ya Rayon Sports bibabaje cyane ariko ku gikombe bazakomeza guhatana uko byagenda kose ngo kuko ntabwo Shampiyona irarangira.

Yaje gukomeza avuga ko ikipe ya AS Kigali ari ikipe ikomeye cyane kandi ko kuba banganyije nayo, na APR FC kuba bagifitanye umukino nayo ishobora kuhatakariza amanota nkuko nabo byagenze. Uyu mutoza yemeza ko no Police FC ikipe ya APR FC yahatakariza amanota nubwo na Rayon Sports ikiyifite.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya n’ikipe ya AS Kigali, byatumye imanuka ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46 iri ku mwanya wa 3 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 49 na Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n’amanota 47.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe