Dore ibintu bibi ushobora guhura nabyo mu gihe wahagaritse gukora imibonana kandi warakundaga kuyikora.

Guhagarika imibonano mpuzabits1na warayimenyereye bigira ingaruka mu buzima, iyo uri ingaragu umara imyaka myinshi udakora imibonano mpuzabits1na ntibikugireho ingaruka ariko siko bigenda iyo uyihagaritse uri umugabo cyangwa umugore.Bisobanuye ko imibonano mpuzabitsina ifite akamaro kanini mu buzima bw’ umuntu haba mu gufasha umubiri gukomera no mu mitekerereze ye. Dore ingaruka eshanu mbi zikugeraho iyo umaze iminsi 7 udakora imibonano mpuzabits1na.

1.Utakaza ubushake bwo gutera akabariro:Mu gihe cy’ imibonano mpuzabits1na umubiri ukora imisemburo ya endorphin ituma umuntu aryoherwa n’ iki gikorwa, iyo wifashe iyi misemburo umubiri ntabwo wongera gukora iyi misemburo bigatuma ubushake bwo gukora iki gikorwa bugabanyuka cyane, bikazaera aho bushira burundu.

2.Igipimo cy’ ubwenge bwawe kiragabanyuka:Ibi nibyo iyo umuntu aretse gukora imibonano mpuzabits1na igipimo cy’ ubwenge bwe kiragabanyuka kuko ubushakashatsi bwakozwe n’ abashakashatsi bo muri Kaminuza Princeton yo muri Leta ya New Jersey bwerekanye ko iyo umuntu akora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho neurons ziyongera. Gutera akabariro kenshi bituma ubwoko bukura.

3.Umuvuduko w’ amaraso uriyongera:Abashakashatsi bemeza ko gukora imibonano mpuzabits1na ari ugukora siporo ndetse ko bituma umutima ukora neza, ugatera neza umuntu akagubwa neza. Guhagarika imibonano mpuzabitsina ni uguhagarika siporo bigira ingaruka zirimo no kwiyongera k’ umuvuduko w’ amaraso. Mu gihe cyo gutera akabariro hari ubwo umuntu abira ibyunzwe imyanda imurimo igasohoka.

4.Kubabara no kugira agahinda gakabije (stress):Iyo umuntu arimo gutera akabariro umubiri urekura imisemburo igabanya umubabaro na stress, iyo umuntu ahagaritse iki gikorwa iyi misemburo iragabanyuka stress ikiyongera kandi iri mu bituma benshi biyahura.

5.Abasirikare b’ umubiri bacika intege:Abashakashatsi mu by’ imitekerereze Carl Charnetski na Francis Brennan Jr bavumbuye ko gukora imibonano byongera ubudahagarwa bw’ umubiri. Ni nyuma yo gupima amacandwe y’ abagore yafashwe barimo gukora imibonano mpuzabits1na bagasanga immunoglobulin A iba yiyongereye. immunoglobulin A ni cyo kintu cya mbere kirinda umubiri w’ umuntu kurwaragurika.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi