Nyanza:Umugabo yiyahuye bikekwa ko byatewe n’ikiryabarezi

 

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma mu kagari ka Gishike mudugudu wa Karambo A ,humvikanye amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa Manirareba Evariste w’imyaka 36, ni amakuru yatangajwe n’umugore w’uyu nyakwigendera.

Amakuru ahari nuko uyu umugore w’uyu mugabo yabyutse agiye gufata isuka ngo ajye Guhinga agasanga uyu Evariste yimanitse mu mugozi mu nzu y’inkoko ndetse yamaze gushiramo umwuka.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko ubwo batabaraga uyu mugore yababwiye  ko ubwo uyu mugabo yatahaga ahagana saa satanu z’ijoro yafashe ikiziriko akavuga ko agiye kuzana ihene inshuti ye yemeye kumuragiza, asohoka ubwo ntiyongera kugaruka bukeye nibwo umugore we yamusanze yimanitse mu mugozi yapfuye.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze aho muri ako gace , yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko bikekwa ko uyu mugabo intandaro yo kwiyahura ari imikino bakunze kwita ibiryabarezi kuko yajyaga abikina.

Yagize ati”Nta kibazo yari afite n’abana ndetse n’umugore gusa yakundaga gukina ibiryabarezi bishobora kuba byamuriye amafaranga bikamutera kwiyahura.”

Kuri ubu uretse gukeka ko uyu nyakwigendera yiyahuye kubera ibiryabarezi ntiharamenyekana ukuri nyako kw’icyo yazize. Uyu mugabo akaba yari umubyeyi w’abana babiri.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda