Adrien Misigaro yashyize abakunzi be igorora nyuma y’igihe kinini atagaragara mu bikorwa bya muzika

Umuhanzi ukunzwe nabatari bake Adrien Misigaro uririmba injyana zo kuramya no guhimbaza Imana yongeye gusohora indirimbo nyuma y’igihe kigera k’umwaka atagaragara mubikorwa bya Muzika.

Uyu muhanzi Adrien Misigaro akaba yari yarahagaritse ibikorwa bya Muzik kugirango ashyire imbaraga mu gukomeza umuryango we ufasha abatishoboye.

Kuri ubu Adrien Misigaro akaba yagarukanye imbaraga nyinshi akaba yateguje abakunzi be ‘album’ ye ya gatatu yise “Ninjye ubivuze”

Ni ‘album’ yise ‘Ninjye ubivuze’ igizwe n’indirimbo umunani, Misigaro ahamya ko zose zirimo ubutumwa bw’ijambo ry’Imana.

Adrien Misigaro avuga aho imirimo yo gutunganya iyi album igeze yagize ati “Maze iminsi ndi kuyikoraho, ubwo mperuka i Kigali nafashe amashusho y’indirimbo hafi ya zose ziyigize. Ntekereza ko ari ‘album’ izashimisha abakunzi b’umuziki.”

Ni album Adrien Misigaro ari gutekereza n’uko yazayikorera ibitaramo bitandukanye byo kuyimurika, akazatanga gahunda yabyo mu minsi iri imbere.

Mu gihe yari amaze adasohora indirimbo nshya, Adrien Misigaro avuga ko yari ahugiye mu gukora kuri iyi album, ariko anakurikirana ibikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘‘Melody of New Hope’.

Uyu muhanzi iyi akaba ari album ya gatatu azaba ashyize hanze nyuma yiyo yise “Ntacyo nzaba” ndetse nindi yakabiri yise “Nzagerayo”.

Iyi album iriho indirimbo umunani akaba yarayitiriye indirimbo ye yitwa Ninjye ubivuze yamaze no kugera hanze.

 

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.