Dore ibimenyetso bitatu gusa  byakwereka ko  umusore mukundana ntacyo akumariye ahubwo ashaka ko uzajya uhora umuha umubiri 

Niba uri umukobwa birakwiye ko niba ufite umusore mukunda ugomba kuba maso ukagira gushishoza ukamenya niba uwo mukunzi wawe hari icyo akumariye , abaye afite icyo akumariye mwakomezanya ariko ntacyo akumariye wamusaba mukabihagarika cyangwa ugashaka ubundi buryo wavanamo akawe karenge.

Hari abasore benshi baza mu buzima bwawe bakishushanya mw’ishusho igaragaza ko bagukunda kandi Atari byo ahubwo ari abo kuguteshereza umwanya kuko usanga akubesha ko agukunda nyamara ari kwishakira undi bazabana uteri wowe.Mu rwego rwo kwirinda kwangiza igihe cyawe rero, ukwiriye kumenya kugenzura neza umusore mukundana uyu munsi, ukamenya niba koko akwiriye.

1. Ntabwo yishimira ko muba muri kumwe:Iki ni ikimenyetso gikomeye cyane, umusore utagukunda ntabwo akwishimira, nta n’ubwo yishimira ko muri kumwe, akenshi uzabona asa n’uri kubabwa. Umukunzi wawe yakabaye uwa mbere unejejwe nawe, ariko mu gihe muzaba muri kumwe azitwara nk’utagushaka. Ibi numara kubibona uzahite wigendera, kuko uwo mukunzi wawe ntacyo azaba agufashije.

2. Gufata umwanzuro biramugora cyane:Iki ni ikindi kimenyetso cy’umusore utazigera agira icyo akumarira. Muri rusange umusore ufata umwanzuro bigoye, n’ubundi bizamugora kugira icyo agufasha. Umusore utazakugurira indabo na rimwe cyangwa utundi tuntu twiza, ntabwo azaguha ibyishimo.

3. Ntabwo atuma uba mwiza:Umusore udafite icyo agufasha ntabwo agusaba kuba umuntu mwiza, iteka azakureka, kabone n’ubwo waba uri gukora ibidakwiriye arakureka.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.