Dore bumwe mu buryo bwafasha umukobwa kwigarurira umutima w’ umusore bahoze bakundana.

Bijya bibaho ko abakundana bashobora gutandukana bagashwana ariko mu by’ukuri umukobwa akaba yaba agikunda umuhungu ku buryo gutandukana kwabo bidatuma amwibagirwa, maze akumva akimukeneye ko bakongera gukundana. Hari uburyo rero umukobwa yakoresha akongera kugarura uwo bahoze bakundana, kabone n’ubwo haba hashize igihe kirekire batandukanye:

Shakisha amakuru

Iyo umukobwa agikunda umusore bahoze bakundana kandi akaba yarananiwe kumwikuramo ndetse akeneye ko yagaruka, agomba kubanza gushakisha amakuru ye, akamenya aho aba, niba afite indi nshuti, uko amuvuga cyangwa niba akimutekereza. Ibi akabimenya akoresheje inshuti z’uwo musore cyangwa abantu ba hafi, bashobora kumuha amakuru y’impamo.

Mwandikire

Umukobwa kandi ashobora kumwandikira, amwoherereza ubutumwa bugufi, amwifuriza umunsi mwiza, ijoro ryiza n’ibindi kandi wirinde kumuhamagara igihe cyose ubona atakwitayeho.

Muhamagare

 
Mu gihe ubona asubiza ubutumwa bwawe uzanyuzemo nka rimwe umuhamagare, nakwitaba umuvugishe amagambo make yo kumubaza amakuru maze umusezere nta kiganiro kirekire mugiranye, cyeretse wumvise we akeneye gukomeza kukuvugisha.

Musabe guhura

 Iyo ubona atangiye kujya akuvugisha buhoro buhoro ushobora kumusaba ko mwazahura,wabona atabyumva neza ukifashisha inshuti ye ikazabahuza mu kigare mugahura bisanzwe wenda ntimunaganire ku munsi wa mbere mwahuye. Nyuma yaho ushobora noneho kongera kumusaba ko mwahura mwenyine akakwemerera, maze ukabona umwanya wo kumuganiriza.

Mubwire ko ukimukunda

Iyo yemeye ko muganira cyangwa se mugahura mwenyine ntuzaripfane uzamubwire ko ukimukunda, ndetse ukamubwira ko ubabajwe no kuba mutakiri kumwe. Ibi ushobora kubimubwira na mbere y’uko muhura, igihe cyose yemeye kukuvugisha.

Ibi byose nibyo byagufasha kugarura umukunzi wawe wa kera mwatandukanye ukimukunda, ndetse ukaba wifuza ko mukomeza urukundo rwanyu, ariko ukabikora mu bwitonzi udahubutse kandi wabanje kubitekerezaho neza.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi