Wamwana abafana ba rayon sports bise Messi yashyizwe mu bakinnyi 11 barabanza mu kibuga bakina na as Kigali mu mukino wa Gishuti.

Messi wabarayon Iradukunda pascal ari mu bakinnyi bagiye kubanza mu ibuga mu mukino wa gishuti Ikipe ya rayon sports igiye gukina na As Kigali.

Amakuru ahari ni uko umutoza mukuru wa rayon sports Haringingo francis yahisemo gukoresha uyu mwana mu  bakinnyi 11 bagiye gucakirana na As Kigali.

Iradukunda Pascal ni umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Akina hagati mu kibuga mw’ikipe ya Rayon Sports.

Pascal abakunzi ba Rayon bamaze ku mutazira akazina ka Messi, Kubera ubuhanga bwa ruhago babona muri uwo mwana ukiri muto benshi babona ashobora kuzaba umukinnyi mwiza mu gihe kiri imbere.

Ibintu by’ingenzi wamenya kuri Pascal cyangwa se Messi w’abareyo;

Iradukunda Pascal yavukiye mu murenge wa Kacyiru  mu karere ka Gasabo, afite imyaka 17 y’amavuko, Muri uyu mwaka turimo nibwo uyu mwana yakoze ibizami bisoza by’amashuri y’icyiciro rusange.

Pascal yasinyiye ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka aho iyo kipe yari imukuye mu irerero ry’umupira w’amaguru rya Kacyiru ryitwa INGABIRE FOUNDATION, rikorera imyitozo ku kibuga cya Utexrwa.

Pascal akinisha ukuguru ku ibumoso cyane, Aho yasinye imyaka 5 muri Rayon Sports, Kuri ubu yambara nimero 21.

Uko uwo mwana yisanze muri Rayon Sports;Umutoza wahoze ari uwa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Portugal Jorge Paxiao, Ubwo yari yasuye irerero ry’umupira w’amaguru uwo mwana yazamukiyemo (INGABIRE Foundation).

Yaramubonye ahita amwishimira, nyuma yaje kumusaba ko yazasura aho Rayon Sports ikorera imyitoza bakamukoresha isuzuma, Pascal yaraje ndetse aza no kwitwara neza kuko abakinnyi bakomeye ba Rayon Sports icyo gihe harimo Kwizera Pierrot bahise bamushima ndetse basaba ubuyobozi bwa Rayon ko uwo mwana atabacika.

Rayon Sports yahise imusinyisha imyaka 5, Urugendo rwe muri Rayon Sports ruba rutangiye uko. Abafana bakunda kuza mu myitozo ya Rayon Sports bakimubona nabo bahise bamukunda kubera ukuntu yagendaga yigaragaza nabo bahita bamwita Messi.

Umukino wa mbere wa Pascal muri Rayon Sports;Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu dusoje, Saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Rayon Sports nibwo yakinaga na Musanze FC mu mukino wa gicuti warangiye Rayon itsinze ibitego 2 ku busa, byatsinzwe na Onana Willy Esombe  na Rudasingwa Prince.

Muri uwo mukino Pascal yinjiye mu kibuga ku munota wa 70. Ubwo batoza ba Rayon Sports, Haringingo Francis na Rwaka Claude bamuhaga ayo mahirwe bamushyira mu kibuga, abafana bose bahise bamukomera amashyi cyane.

Inshuro yakoze ku mupira, abakunzi ba Rayon Sports berekanye ko bamaze kumukunda nubwo nawe atigeze abatenguha kubereka ubuhanga bwa ruhago afite mu maguru.

Umukino ubwo warangiraga, Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwereka urukundo uwo mwana batangira kumuha amafaranga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda