Dany Nanone yongeye gushimangira urwo akunda abakunzi be

Umuraperi Dany Nanone umwe mu bahanzi bazatarama mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika rizatangirira i Musanze ku munsi w’ejo, yahaye isezerano abakunzi be bamutegereje muri ibyo bitaramo.

Yavuze ko abakunzi be bataherukagana by’umwihariko Abanya-Musanze, abasezeranya kuzabaha ibyishimo bisengereye. Ati “Ndabakumbuye kandi nabo barankumbuye, ejo bitinze kugera kugira ngo mbahe ibyishimo.”

Mu kiganiro Showbz Today cya RBA kuri uyu wa Gatanu, yabajijwe icyo bisobanuye kuba yarasohoye indirimbo zigakundwa nyuma y’igihe atagaragara mu muziki, avuga ko bisobanuye ikintu kinini kandi ko ibyiza biri imbere.Ati “Ni urugendo rugikomeje kandi ndashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo nongere guhura n’abantu bange. Bisobanuye intsinzi, urukundo, n’iterambera ry’umuziki.”

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizamara amezi abiri abahanzi barimo Bruce Melodie, Bushali, Ruti Joel n’abandi bataramira abakunzi b’umuziki mu Turere Umunani dutandukanye.

Related posts

Yampano na Marina mu makimbirane: Indirimbo yasibwe, inkuru ihinduka ‘saga’Ati” Yampano yabuze amafaranga”

Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben, yemera no kukitabira

Madedeli yasubije urukundo ku murongo mushya yasezeranye mu ibanga rikomeye