Uko uburangare bwa “FERWAFA na” Kiyovu igifite umuziro bwatumye igura abakinnyi itazemererwa gukoresha

Kiyovu Sports itemerewe kwandika Abakinnyi mpuzamahanga!

Ikipe ya Kiyovu SC iri mu ihurizo rikomeye nyuma yo kumenya ko yaguze abakinnyi benshi biganjemo Abanyamahanga ariko ikaba igifite umuziro wo kutabandikisha bitewe n’imyenda igifitiye abakinnyi batandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni amakuru asakaye cyane mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo isoko ry’abakinnyi rishyirweho akadomo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, ni bwo hagiye hanze amakuru y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura abo yirukanye binyuranyije n’amategeko byakuweho nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwishyuye ibisabwa, ibindi bigahabwa umurongo.

Icyo gihe uwari Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Karangwa Jeannine, atanga umucyo yavuze ko nubwo bamaze gukurirwaho ibihano, ariko bagomba kubahiriza amasezerano bagiranye n’abakinnyi batararangiza kwishyura.

Ati “Byarangiye ariko bitavuze ko tutazagenda twishyura uko twumvikanye na bo. Byakemutse, ibindi bisigaye ni abakinnyi tuzagenda twishyura uko amasezerano ameze.”

Kuri ubu amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko Kiyovu Sports itemerewe kwinjizamo abakinnyi mpuzamahanga kugeza mu Mpeshyi y’umwaka utaha wa 2025. Ibi Urucaca rubimenye rwaramaze gusinyisha abakinnyi benshi biganjemo Abanyamahanga.

Aya makuru avuga ko FIFA yaba yarandikiye FERWAFA iyibwira ko ku bihano yafatiye umunyamuryango wayo, Kiyovu Sports Club, nta cyahindutse ku birebana no kwandikisha abakinnyi mpuzamahanga, ariko ngo FERWAFA ntibone ubwo butumwa, bituma Kiyovu yicara izi ko byacyemutse.

Icyakora na Kiyovu Sports yagize uburangare kuko iyo FIFA yandikiye FERWAFA nayo barayimenyesha nk’abo ikibazo kireba mu buryo bwahuranyije, ariko na yo ubwo butumwa bubanyuraho babubona bakererewe.

Ubu igishoboka ni uko abakinnyi mpuzamahanga bose Kiyovu Sports yaguze barimo Abarundi 8 bayobowe na Amiss Cédric, Jospin Nishimirimana n’abandi bagomba gutizwa mu yandi makipe bitarenze kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Kanama 2024 ubwo isoko ry’abakinnyi rizaba rifunze. Hari bamwe mu bakinnyi bahise banacika mu myitozo ya Kiyovu Sports.

Bitabaye ibyo Kiyovu irakomeza ibahembe badakora akazi cyangwa nabo bajye kuyirega bongere ibibazo mu bindi. Icyakora abakinnyi yaguze muri Shampiyona y’u Rwanda bo izabandikisha ndetse harimo batatu bakoreshejwe ku mukino ufungura batsinzemo AS Kigali ibitego 2-1.

Kuri ubu, mu rwego rwo kongera imbaraga z’abakinnyi ba Kiyovu Sports umutoza Bipfubusa Joslin, yajyanye abakinnyi be mu Karere ka Ngoma aho bazakorera imyitozo bitegura imikino izakurikiraho ya Shampiyona nyuma y’imikino ibiri y’Ikipe y’Igihugu.

Mu mikino ya Shampiyona, Kiyovu Sports izagaruka ikina na Police FC kuri Kigali Pele Stadium taliki 26 Nzeri 2024.

Kiyovu Sports itemerewe kwandika Abakinnyi mpuzamahanga!

Related posts

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje

BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]