Cristiano yiyemeje gushyira ukuri kose hanze nyuma ya byinshi Abanyamakuru bamuvuzeho ko ashaka gusohoka muri Manchester United

Umukinnyi Cristiano Ronaldo umaze igihe bivugwa mu bitangazamakuru ko yifuza bikomeye gusohoka mu ikipe ya Manchester United ariko akaba yari ataragira aho abivugaho byeruye kuri ubu yatanze gahunda ko kuri uyu wa gatanu tariki 18 Kanama aza gushyira ukuri kose hanze akagira icyo avuga ku byamuvuzweho byose mu itangazamakuru. Uyu rutahizamu wa Manchester United na Portugal ashinja itangazamakuru kumuhimbira rikamuvugaho ibyo ataritumye rigamije gusa gucuruza.

Cristiano byavuzwe mu itangazamakuru ry’Abongereza ko yifuza gusohoka mu ikipe ya Manchester United nyuma yo kunanirwa kubona itike yo gukina UEFA Champions League bikavugwa ko uyu Munyaportugal atifuza gukina Europa league kuko abibona nko kuba byaba ari igisebo kuri we.

Kuri instagram ejobundi Cristiano yagize icyo avuga ku bimuvugwaho mu bitangazamakuru maze avuga ko itangazamakuru rimuvugaho ibinyoma. Ngo mu mezi macye ashize yafashe agatabo akajya yandikamo inkuru zimuvugwaho, icyamubabaje ni uko mu nkuru ijana(100) yasanze inkuru eshanu(5) zonyine arizo zavugaga ukuri izindi 95 zose ari ibinyoma abazikora babikora bashaka gucururiza ku izina rye.

Cristiano niyemera kuguma muri Manchester United agakina Europa League bizaba ari ku nshuro ye ya mbere akinnye iri rushanwa rifatwa nk’akana urigereranyije na UEFA Champions League afitemo ibigwi bisumba iby’abandi bakinnyi bose barikinnye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda