Pasiteri James Sakara yapfuye nyuma y’iminsi agerageje kwigana Yesu agasaba ko bamushyingura ari muzima ngo nawe azazuke ku munsi wa gatatu

Umukozi w’Imana wo mu gihugu cya Zambiya Pasiteri James Sakara ari kugarukwaho cyane mu makuru nyuma y’uko ashatse kwigana inkuru yanditse muri Bibiliya ivuga ko Yesu yapfuye akazuka nyuma y’iminsi itatu. Uyu Mupasiteri rero nawe yashatse kwigana Yesu asaba ko bamushyingura ari muzima ngo nawe akazazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byagenze kuri Yesu. Nyuma yo kumushyingura bategereje ko azuka baraheba ndetse abamushyinguye bari guhigwa na Polisi.

James Sakara ngo yabwiye abakirisitu bo mu itorero yari ayoboye ko ashaka gukora ibitangaza nk’ibyo Yesu yakoze maze abasaba ko bamushyingura ari muzima ubundi ku munsi wa gatatu akazabiyereka yazutse neza neza nk’uko byagenze kuri Yesu.

Aba bakirisitu nabo bagize ukwizera maze baramuhambira bamushyira mu isanduku baramushyingura barenzaho igitaka baritahira bategereza ko ku munsi wa gatatu azazuka koko. Barategereje baraheba bagiye kureba basanga umukozi w’Imana yashizemo umwuka cyera.

Ubu aba bakirisitu bashyinguye umukozi w’Imana Pasiteri James Sakara ari muzima bari guhigwa bikomeye na Polisi yo muri zambiya bashinjwa urupfu rw’uyu Mupasiteri.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu