Adil wa APR FC ashobora gutuma iyikipe ihindura gahunda nyuma y’ubutumwa yahawe na Cassa Mbungo ndetse na Rayon Sport. Soma witonze uko bimeze!

Umunya Maroc utoza ikipe ya APR FC Muhammed Adil umaze imyaka igera kuri 3 atoza ikipe ya APR FC muri gahunda yayo yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda, yaciye amarenga ko nyuma yubutumwa bukomeye yabwiwe na mugenzi we utoza ikipe ya AS Kigali ndetse bwaje gushimangirwa nibyo yiboneye kumunsi w’igikundiro(Umunsi ikipe ya Rayon Sport yerekaniyeho abakinnyi izifashisha mumwaka utaha w’imikino) byatumye uyumugabo atekereza cyane ndetse agaragaza ko isaha ku isaha twakumva ikipe ya APR FC yahinduye gahunda isanzwe igenderaho. wakwibaza ngo mbese bihagaze gute? Komeza usome inkuru irambuye.

Ubwo ikipe ya APR FC yatsindwaga ubugira 3 kikurikiranya na AS Kigali,umukino wanyuma uheruka kubahuza w’igikombe kiruta ibindi hano mu Rwanda Super Cup, umutoza wa As Kigali yafashe ukuboko umutoza Adil maze amubwirako kuba ahora amutsinda impamvu aruko iyikipe ya APR FC yaba idafite abataka bashobora guhesha iyikipe ibitego ugereranije n’urugamba ruba ruhari. uyumugabo nawe akibyumva yemeje ko atari ubwambere abitangarije ubuyobozi ariko kugeza ubu bikaba ntakintu nakimwe byari byakorwaho.

Usibye kuba uyumugabo yarahawe ubu butumwa na mugenzi we uhora umwogeraho uburimiro, yongeye kugaragaza iki kibazo nyuma yuko mukeba w’ibihe byose Rayon Sport igaragaje ko izaba ari ikipe idasanzwe ndetse igatangira kugura intwaro zikomeye cyane zirimo naba rutahizamu baca inshundura, kurubu biravugwa ko uyumugabo atari kwemeranwa neza n’ubuyobozi bwa APR FC kuri gahunda busanganwe yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa.

Biravugwa ko uyumugabo yaba ashaka kuzana abakinnyi bagera kuri 3 bakina nkabarutahizamu bakaza baturutse mugihugu cya Maroc no muri Repuburika iharanira Demokarasi ya congo bakaza kuba bafasha iyikipe guhangana n’imikino nyafurika irikwitegura kujyamo ndetse n’imikino ya Championa cyane ko iyi mikino yo izaba itoroshye kubera ko amakipe yose yiyubatse kuburyo buteye ubwoba bikaba ari nabimwe mubintu bikomeje gutera ubwoba uyumugabo.

Subwambere iki kibazo kigaragajwe muri iyikipe, kuko n’umwaka ushize w’imikino abafana bari bagaragaje ko bifuza byibuza abanyamahanga bagera kuri 2 ariko ubuyobozi buza gutera utwatsi icyifuzo cyabo ndetse binavugwa ko ibi biri muri bimwe byatumye abafana b’iyikipe bagabanuka bikomeye kubibuga mubwitabire bw’imikino iyikipe yabaga yakiriye.ese icyifuzo cy’uyumutoza kiraza kwemerwa cyangwa nawe araza kugirwa nk’abafana be? nugutegereza tukareba.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda