Umufaransa wubatse izina muri Karate ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’ icyumweru.

Christophe uvuka mu Mujyi wa Nice , ibikorwa biri kuri gahunda y’ uruzinduko rwe yabitangiye , ku wa 25 Mata 2022, asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.Amakuru avuga ko muri iki gihe cy’ icyumweru azatanga amahugurwa ku mukino wa Karate azabera muri Lycée de Kigali.

Christophe Pinna 

Umufaransa witwa Christophe Pinna  wamamaye muri Karate ku bw’ imidali mpuzamahanga n’ ubumenyi afite muri uyu mukino njyarugamba , ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’ icyumweru.Uyu mufaransa w’ imyaka 54 y’ amavuko ni umwe mu bagize ikipe y’ igihugu y’ u Bufaransa ya Karate , aho akina mu cyiciro cya Shotokan.

Uyu mufaransa ufite uburebure bwa 1.85 m,  yatwaye shampiyona y’ u Burayi mu marushanwa ya ‘Europe Individual Open inshuro eshatu( 1993,  1995,  1997).Ku rwego rw’ Isi yatwaye iyi shampiyona inshuro imwe mu 2000,  atwara shampiyona eshatu z’ u Burayi bakina nk’ ikipe( 1993, 1995, 1997).

Christophe kandi yongeye kwandika izina atwara irushanwa rya ‘ Goblet of the Word’ inshuro ebyiri ( 1993,  1997) anatwara umudali mu mikino ya Méditerranéens mu 1992.

Uyu mufaransa kandi yanatwaye shampiyona ya Mundo Equipos inshuro eshatu ( 1994,  1996,  1998).

Related posts

Ababyeyi ba wamwana wamizwe n’imvubu ikamuruka akiri muzima batangaje uko byagenze ngo imuruke

Umugore yatanze imyanya itatu y’akazi ku bagore ko kuba inshoreke zimufasha guhaza irari ry’umugabo we akajya abahemba akayabo k’amadorari.

‘’Nubashye ibitekerezo by’abafana’’_KAVANGE yavuze byinshi ku ndirimbo ye nshya.