Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yashimiye cyane umuhungu wa Museveni kuberako yamutumiye mu isabukuru ye y’amavuko ndetse amuvugaho amagambo akomeye cyane.

HE Paul KAGAME yashimiye cyane Umuhungu wa Museveni kukuba yaramutumiye mu isabukuru ye y’amavuko ndetse anamuvugaho amagambo akomeye cyane. Inkuru irambuye!

Hari hashize igihe kitari gito,ibihugu byombi birebana ayingwe,nyuma yuko burigihugu cyose cyashinjaga ikindi kuba kitishimira umutekano urangwa mugihugu kimwe, ariko cyane cyane hakaba haragiye hagaragara urugomo rw’indenga kamere rwakorerwaga abanyarwanda bashaka kwerekeza mugihu cy’abaturanyi cya Uganda. Ibi rero byarushijeho gushyira ahabi umubano hagati y’ibihugu byombi kabone nubwo u Rwanda rutari rwarigeze na rimwe ruhohotera umuntu uturuka muri Uganda nkuko abagande babikoreraga abanyarwanda.

Gushwana kwizimpande zombi kwaje gufata indi ntera binageza naho imipaka ifungwa kumpande zombi ndetse nibikorwa by’ubucuruzi butandukanye bwambukiranyaga imipaka buza guhagarara ndetse no kugenderana hagati y’ibihugu byombi nabyo biba nkaho bihagaze cyane ko byavugwaga ko umutwe urwanya ubutegetsi buriho hano mu Rwanda uzwi nka RMC Uhagarariwe na Kayumba Nyamwasa bwakoreraga mugihugu cya Uganda, ibi rero byaje gutuma uyumubano wibihugu byombi urushaho kujya mukangaratete kubera impamvu zirimo no kuba hakekwa ibyo byose.

Mugihe rero umuhungu wa Museveni akaba ari nawe uhagarariye ingabo zirwanira kubutaka za Uganda General Muhoozi Kainerugaba yarebaga uko umubano ukomeje kujya habi cyane, yaje kwihutira kwandika kurukuta rwe rwa Tweeter aho yavugaga ko akumbuye nyirarume ariko abivuga mundimi z’amahanga aho yagize ati “ muminsi mike ndaza guhura na Uncle wanjye Paul Kagame” nyuma yahoo atangarije ibi yaje gukora uruzinduko mu Rwanda aho yavugaga ko aje kureba nyirarume guha ntibyatinze yahise yongera ategura urugendo rwanamaze iminsi 2 ari nabwo yaje guhabwa inka na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul KAGAME. Akimara guhabwa izinka byabaye nkikindi gihango ndetse ninabwo hahise hafungurwa imipaka yombi abantu batangira kongera kugenda mubihugu byose ntakwishisha.

Nyuma yukorero uyumuhungu wa Perezida wa Uganda atumiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, byaje gutuma abaperezida kumpande zombie bahura ndetse bongera kwishimana nkuko byahoze, ariko nyuma y’ibirori umukuru w’igihugu cy’urwanda abinyujije kurukuta rwe rwa Tweeter yaje kugira ati “ Ntabwo Generali mwiza ari uwatsinze urugamba gusa ahubwo Generali mwiza azana Amahoro kubari bayakeneye” iri jambo mumagambo make rishatse kugaragaza uruhare Muhoozi yagize mukugarura Amahoro hagati y’u Rwanda ndetse na Uganda.

Nkuko rero byari bisanzwe kurubu umubano w’ibihugu byombi ukaba urimo ugenda ugaruka nkuko wahoze ndetse no guhahirana kumpande zombie bikaba bigikomeje, ndetse iki kikaba ari ikintu gikomeye cyane umuntu yakwishimira kumpande zombie cyane ko abanyarwanda benshi bagiye banyurwa cyane nirifungurwa ry’imipaka kumpande zombie.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe