CHAN 2024: Abakinnyi b’Amavubi bageze mu mwiherero utegura imikino ya Djibouti [AMAFOTO]

Abarimo Muhawenayo Gad na Iraguha Hadji bageze mu myitozo

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abakina imbere mu Gihugu bageze mu mwiherero utegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti batazira “Riverains de la Mer Rouge” mu gushaka itike yo kuzitabira irushanwa rya CHAN 2024.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21, ni bwo batangiye uyu mwiherero nyuma y’amasaha make barangije imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ni abakinnyi bose uko ari 26 Umutoza ukomoka mu Gihugu cy’u Budage, Frank Torsten Spittler yashyize ku rutonde rwasohotse mu Gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024.

Icyakora abakinnyi batatu bakinira AS Kigali babanje gukina umukino iyi kipe yahuyemo na Vision FC kuri uyu wa Mbere. Aba ni Iyabivuze Osée, Ndayishimiye Thierry na Ndayishimiye Didier.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere abakinnyi bamaze kugera mu mwiherero bahita bakora umwitozo wa mbere ubera ku kibuga cy’imyotozo cya Stade Régionale Amahoro.

Umukino ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze uzakinwa tariki ya 27 Ukwakira, mbere y’uko u Rwanda rwakira Djibouti tariki ya 31 Ugushyingo; imikino yombi ikazabera muri Stade Nationale Amahoro i Remera bitewe n’uko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

Mu gihe Amavubi yasezerera “Riverains de la Mer Rouge” ya Djibouti, rwakina Imikino yo mu ijonjora rya kabiri n’izava hagati ya Kenya na Sudani ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, naho Imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025 mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Ouganda.

Abarimo Muhawenayo Gad Iraguha Hadji na Ndikumana Fabio bageze mu myitozo
Muhire Kevin mu mwiherero
Urutonde rw’Abakinnyi bahamagawe
Myugariro Omborenga Fitina
Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC

Umukinnyi wa APR FC Dushimimana Olivier n’Umutoza w’Abanyezamu

Umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience uri mu bihe byiza
Umutoza w’Amavubi Frank Torsten Spittler

Related posts

AS Kigali ishidikanywaho irayoboye, Kiyovu Sports iragana hehe? Rayon Sports irangi ryarafashe? Amasomo 6 umunsi wa 6 wa RPL wasize [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gufata umwanya wa kabiri bahawe agahimbazamusyi gatubutse

Ntwari Fiacre yari urukuta mu izamu, Mugisha Bonheur atsinda ikigugu muri Tunisie! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?