AS Kigali ishidikanywaho irayoboye, Kiyovu Sports iragana hehe? Rayon Sports irangi ryarafashe? Amasomo 6 umunsi wa 6 wa RPL wasize [AMAFOTO]

Intsinzi ya gatatu yikurikiranya ya Rayon Sports, Marines FC kunyagira Kiyovu Sports ibitego 4-2, kunganya kwa Police FC imbere ya Gorilla FC na APR FC kubona amanota atatu ya mbere, ni bimwe mu birango by’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2024/2025.

Mu mpera z’icyumweru kirangiye hirya no hino mu Gihugu ku bibuga bitandukanye hakinwaga imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ni imikino yakinwe biturutse ku mwanzuro wafashwe ku munota wa nyuma kuko hari habanje kugaragazwa bitakunda ko iyi mikino idashobora kuba kubera umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abakina imbere mu Gihugu itangira umwiherero kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024.

1. Kiyovu Sports iragana hehe?

Iyi mikino rero mu masomo yasize, harimo intsinzwi igayitse ya Kiyovu Sports imbere ya Marines FC. Marines FC yari ku mbehe yayo, Stade Régionale y’i Rubavu yiswe Umuganda yahatsindiye Urucaca ibitego 4-2.

Harimo igitego cya Ndombe Vincille ku munota wa 21, icya Nizeyimana Mubarak ku wa 55 ndetse n’ibitego bibiri by’umwe mu bakinnyi bo guhanga amaso, Niyigena Ebenezer “Atsu”.Ni mu gihe Mugisha Désiré na Twahirwa Olivier ari bo bari batsindiye Kiyovu Sports naho Ishimwe Kevin yahushije penaliti.

Kiyovu Sports yahise yuzuza imikino ine idatsinda nyuma y’uko itsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa Shampiyona.

2. Rayon Sports ya Robertinho yaba yaragashe irangi?

Ikindi kirango cyabaye intsinzi y’ibitego 2-0 ya Rayon Sports imbere ya Bugesera FC. Uyu wari ubaye umukino wa gatatu wa Shampiyona itsinze yikurikiranya nyuma yo gutangira nabi aho ku ikubitiriro yanganyije n’amakipe ya Amagaju FC na Marines FC.

Ni Rayon Sports abakurikiranira hafi ibya Ruhago Nyarwanda bemeza ko igenda irushaho kuba nziza nubwo ivugwamo ibibazo by’amikoro make ndetse n’ibishingiye ku ukwegura k’uwari perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle.

Ibitego bibiri by’Abnya-Sénégal: Myugariro Youssou Diagne na Rutahizamu, Fall Ngagne gutsinda Bugesera FC; byatanze amanota atatu, Rayon Sports igera ku mwanya wa gatatu ndetse buri mukinnyi atahana agahimbazamusyi k’asaga ibihumbi 80 Frw.

3. APR FC yabonye amanota atatu ya mbere 

Kuri uyu munsi kandi, APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wakinwe iminsi ibiri kubera imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu, aho Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah ari we wafunguye umwaka wa APR FC muri Shampiyona.

Ni intsinzi ya mbere ya APR FC kuri Gasogi United muri itandatu yaherukaga kubahuza (intsinzi yaherukaga APR FC 2-0 Gasogi United 26/12/2021).

4. Police FC ntihozaho

Police FC yananiwe gushyira ikinyuranyo hagati yayo n’amakipe ayikurikiye nyuma yo kunganya na Gorilla FC 0-0. Ibi byatumye AS Kigali iyivana ku mwanya wa mbere nyuma y’uko ibonye amanota atatu. Umutoza Mashami Vincent nyuma y’uyu mukino yagize ati “Ntawe bitabaho, na Arsenal [yatsinzwe na AFC Bournemouth ibitego 2-0] mwabonye ibyaraye biyibayeho.

5. AS Kigali ishidikanywaho iyoboye urutonde rwa Shampiyona

Umukino washyize akadomo kuri uyu munsi wa gatandatu ni uwo AS Kigali yatsinzemo Vision FC ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuva saa Cyenda Zuzuye kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Murwa Mukuru, Kigali.

Ni ibitego by’Abanyamujyi byatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala na Iyabivuze Osée, mu gihe icya Vision cyatsinzwe na Huzaf Ali ku munota wa 76 w’umukino.

AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 13, Police FC ifata uwa kabiri n’amanota 12 naho Rayon Sports ikaza ku wa gatatu n’amanota 11.

6. Uko indi mikino yose yagenze

Amagaju FC yakuye amanota atatu kuri Stade Umuganda nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 3-2. Ni ibitego bya Etincelles FC byatsinzwe na Kakule Mukata Justin Kipasa ku munota wa 55 na Niyonkuru Sadjati ku wa 59.

Ni mu gihe Kapiteni wa Amagaju FC, Masudi Narcisse yari yafunguye amazamu ku munota wa 17, Useni Séraphin yinjiza penaliti ku wa 25 na ho Umunye-Congo, Destin Malanda atanga intsinzi ku munota wa 90.

Kuri Stade Régionale y’i Musanze, Ubworogerane Musanze FC yanganyije na Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-1. Muhire Anicet “Gasongo” yari yafunguye amazamu ku munota wa 62, igitego cyaje kugomborwa na Abdul Jalilu ku wa 90.

Ni mu gihe Muhazi United Muhazi Utd ibifashijwemo na Kagaba Nicholas yatsinze Rutsiro FC igitego 1-0.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izakomeza mu mpera z’icyumweru, tariki 25 na 26 Ukwakira, hakinwa imikino y’Umunsi wa Karindwi, hakinwa umukino wa Gorilla FC na Amagaju, Vision Fc na Marines, Kiyovu SC na Bugesera FC, Rutsiro FC na Gasogi United ndetse na Muhazi United na Mukura VS.

Imikino yasubitswe kubera Amavubi yitegura CHAN 2024 ni AS Kigali na Police FC, Rayon Sports na Etincelles FC n’uwa Musanze FC na APR FC.

Shaban Hussein Tchabalala na Iyabivuze Osée bafashije AS Kigali kugera ku mwanya wa mbere
Police FC ntihozaho
Kiyovu Sports yanyagiwe na Marines FC ibitego 4-2
Abafana ba Rayon Sports bishimiye Ikipe yabo
Bizimana Yannick hagati ya Aziz Bassane na Kapiteni Muhire Kevin
Ibitego bibiri byashyize Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 inganya na Police FC iyoboje ibitego 8 izigamye
Imvura nyinshi yahatirije APR FC na Gasogi United kuva mu kibuga umukino ugeze ku munota wa 15
Imvura yabaye nyinshi kuri Stade ya Kigali Pele
Muhazi United yatsinze Rutsiro FC
Uko imikino yose yarangiye

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda