CHAN2024: Amavubi yitegura Djibouti yakoze imyitozo ya mbere [AMAFOTO]

Omborenga Fitina

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi y’Abakina imbere mu Gihugu yakoze imyitozo yayo ya mbere yitegura imikino ibiri ifitanye na Djibouti mu ijonjora rya mbere ryo guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere muri za Shampiyona z’iwabo, CHAN 2024.

Ni nyuma y’amasaha make bageze mu mwiherero watangiye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, mu gihe urutonde rw’abakinnyi 26 Umutoza Frank Torsten Spittler azifashisha rwari rwashyizwe ahagarara tariki 20 Ukwakira.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose n’ubwo abakinira AS Kigali batayikoze neza kimwe n’abandi kuko bahageze batinze bitewe n’umukino babanje gukina Vision FC bakayitsinda ibitego 2-1 bikabahesha kwicara ku mwanya wa mbere muri Shampiyona by’agateganyo.

Umunyezamu, Hakizimana Adolphe; Iyabivuze Osée [wanatsinze Vision FC igitego], Ndayishimiye Thierry na Ndayishimiye Didier bageze ku myitozo yaberaga ku Kibuga cy’imyitozo cya Stade Nationale Amahoro, bakora imyitozo yoroheje yo kunanura imitsi gusa mu gihe abandi bakoraga isaba imbaraga.

Umukino ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze uzakinwa tariki ya 27 Ukwakira, mbere y’uko Amavubi y’u Rwanda yakira “Riverains de la Mer Rouge” ya Djibouti tariki ya 31 Ugushyingo; imikino yombi ikazabera muri Stade Nationale Amahoro i Remera bitewe n’uko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

Muhire Kevin, Omborenga Fitina na Iraguha Hadji ba Rayon Sports ku murongo w’imbere imbere
Abanyezamu Niyongira Patience, Fils na Muhawenayo Gad hamwe n’umutoza wabo
Muhire Kevin ku mupira na Hirwa Jean de Dieu
Ishimwe Christian na Tuyisenge Arsène
Iradukunda Siméon na Ndikumana Fabio

Frank Torsten Spittler utoza Ikipe y’Igihugu, Amavubi
Ishimwe Christian, Tuyisenge Arsène na Iradukunda Kabanda Serge

Related posts

CHAN 2024: Abakinnyi b’Amavubi bageze mu mwiherero utegura imikino ya Djibouti [AMAFOTO]

AS Kigali ishidikanywaho irayoboye, Kiyovu Sports iragana hehe? Rayon Sports irangi ryarafashe? Amasomo 6 umunsi wa 6 wa RPL wasize [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gufata umwanya wa kabiri bahawe agahimbazamusyi gatubutse