Cardi B na Offset bakomeje gushyira abafana babo mu gihirahiro nyuma y’aho bongeye kugaragara bari kumwe bahuje urugwiro

Uyu muraperikazi Cardi B nyuma y’aho batangaje ko yamaze gutandukana n’umugabo we Offset babyaranye, aba bombi bakomeje gushyira mu gihirahiro abafana babo babakurikiranira hafi bitewe nuko bakomeje kubabona basohokanye cyane muri iyi minsi.

Nyumaa y’aho Cardi B amaze iminsi yamaganira kure abavuga ko yaba yarasubiranye na Offset, bongeye kugaragara mu mashusho bari hamwe bishimanye ndetse bari no kwishinira umwaka mushya ahazwi nka Strip Club muri leta ya Maimi ho muri leta zunze ubumwe za America barimo kunyanyagiza mafranga impande n’impande.

Gusa ibi Cardi B nyuma yaje kongera kubinyomoza avuga ko ari ibinyoma ko kuba bari kumwe bidasobanuye ko basubiranye.

Yagize ati “twari twasohokanye n’inshuti zacu, kuba mwatubonanye ibyo ntibisobanuye ko twasubiranye, ese nigeze mbabwira ko twasubiranye? ikiza nuko mwategereza nkazabibwirira kuruta uko mwaba mubyitekerereje”.

Ibi Cardi B yabihakanye nyuma y’aho ku ku munsi wa Noheli nabwo bagaragaye bari kumwe basohokanye ndetse bigaragara ko bishimanye gusa Cardi B nubundi ntiyatinze guhakana ko batigeze basubirana.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga