Dore umukinnyi ukomeye wa APR FC abafana bakomeje gusaba umutoza ko atasubira mu kibuga kubera kutitwara neza muri Mapinduzi cup

Umukino wabaga kuri uyu wa mbere wahuzaga APR FC na Singida warangiye ari 3-1 mw’irushanwa rya Mapinduzi Cup.

APR FC ya mbere mu Rwanda nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya 5 kurutonde rwa shampiyona muri Tanzania,bakomeje gushinja umuzamu Pavelh Ndzila ko ari we wagize uruhare rukomeye mu kubura amanota 3.

Pavel ikosa rya mbere yakoze ni mu minota itanu y’inyongera y’igice cya mbere,Singida yabonye koruneri nziza umunyezamu, Pavelh Ndzila asohoka nabi akurura umukinnyi, umusifuzi atanga penaliti. Rupia yayitsinze neza yishyura igitego APR yari yatsinze ku munota wa 2.

Irindi kosa rikomeye yakoze n’umupira umukinnyi wa Singida yateye, Pavelh umuca mu ntoki kandi mubyukura ntabwo warukomeye cyane bibyara igitego.

Umutoza wa APR FC akomeje gusabwa gukura uyu munyezamu Pavelh Ndzila mu bakinnyi babanzamo agashyiramo Ishimwe Pierre.

Iyi kipe ya Singida nyuma yo gutsinda APR FC yahise ibona itike yo gukomeza muri 1/4 APR FC arasabwa gutsinda imikino 2 isigaye harimo na Simba kugira ngo ikomeze.

umunyezamu Pavelh Ndzila usabirwa  kudasubira mu kibuga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda