APR FC itangiye umwaka ikubitirwa mu kirwa cya Zanzibar menya umukinnyi wayitsindishishe

Irushanwa rya Mapinduzi Cup ryakomezaga kuri uyu wa mbere nibwo ikipe ya APR FC yakubitwaga 3-1 na Singida United ibintu byababaje abafana ba APR FC.

Uyu mukino watangiye APR FC iri kwitwara neza kugeza aho yaboneye igitego ku munota wa 2 cya Victor Mbaoma nubwo ibyishimo byamaze igihe gito kuko mu minota yinyojyera y’igihe cya mbere ikipe ya Singida United yabonye Penariti,kubera ikosa ry’umuzamu Pavelh nuko Rutahizamu Elvis Rupia wa Singida ayinjiza neza cyane birangira ari 1-1.

APR FC yagarutse mu kibuga ihuzagurika bituma ku munota wa 76 ikipe ya Singida United ibona igitego cya 2 kubera amakosa nanone y’umuzamu,APR FC byakomeje kuyigora kuko yaje gutsindwa na Francy Kazadi igitego cya 3 umukino ugiye kurangira APR yaje gutsinda igitego ariko bavuga ko kitarenze umurongo.

Abafana bakomeje kutishimira umutoza wabo kubera kudatsinda imikino ikomeye, nubwo umuzamu Pavelh Nzira atitwaye neza muri uyu mukino.

APR FC irakurikizaho ikipe ya JKU FC ku wa gatatu, izasoreze kuri SIMBA SC ku wa 5.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda