Byaherukaga kera ko Rayon Sports ikura umukinnyi ukomeye muri APR FC, mu mpeshyi y’uyu mwaka abakinnyi babiri ba APR FC bashobora kuzerekeza muri Rayon yabifuje kuva kera

Ikipe ya APR FC iri guteganya kuzagura abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeye izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Ni kenshi ubuyobozi bwa APR FC bwagiye buvuga ko nibiba ngombwa bazagura abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeye kugira ngo ikipe izagere kure mu mikino Nyafurika.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 APR FC ishobora kuzarekura abakinnyi barimo Kwitonda Alain ‘Baca’, Nizeyimana Djuma, Nsengiyumva Ir’Shad, ikabasimbuza abakinnyi b’Abanyamahanga bazaba bahenze.

Mu gihe aba bakinnyi bazaba basezerewe na APR FC bashobora kuzahita berekeza muri Rayon Sports by’umwihariko Nizeyimana Djuma na Kwitonda Alain ‘Baca’ kuko Rayon Sports yigeze kubifuza kera birangira batayerekejemo.

Mu bakinnyi APR FC ishobora kuzasinyisha barimo kizigenza wa Rayon Sports witwa Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon ndetse n’abandi batandukanye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda