Nyuma yo kuva muri Bugesera FC, Sam Karenzi ufatwa nk’umunyamakuru wa mbere mu Rwanda agiye kugirwa Umunyamabanga w’ikipe ifite amafaranga menshi mu Rwanda

Umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM, Karenzi Samuel yashimiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya REG Basketball Club.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya REG BBC bwahaye Sam Karenzi imyambaro iriho ibirango by’iyi kipe (Jersey) mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu gushyigikira iyi kipe.

Mu myambaro yahawe n’iyi kipe iriho ibirango harimo umupira mwiza w’umutuku wanditseho izina Sam Karenzi, ndetse n’ishati nziza y’umweru iriho utubara tw’umutuku yanditseho REG.

Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije ku rubuga rwa Twitter yashimiye ubuyobozi bwa REG BBC maze ababwira ko atazabatererana mu gihe kiri imbere.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko mu minsi iri imbere Sam Karenzi ashobora kuzahabwa inshingano zo kuba Umunyamabanga w’ikipe ya REG BBC.

Karenzi Sam ni umwe mu banyamakuru bakunzwe ku buryo bukomeye mu Rwanda, yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Salus, Radio 10 na Fine FM abarizwaho ubu, yanabaye Umunyamabanga wa Bugesera FC imyaka irenga itanu.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha