Dore ibyihishe inyuma y’itabwa muri yombi ku bakozi bakomeye b’akarere ka Nyanza na Gisagara

Nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuka rwayo rwa Twitter rwavuze ko rwafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara, barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 tariki ya 18 Werurwe 2023 aho bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Ubutumwa bwa RIB buvuga ko “Iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu