Yanze gusaza atabaye icyamamare ngo ryari isezerano yahawe n’Imana nyuma y’Igisupusupu haje undi muhanzi udasanzwe.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba, yasubije umukecuru wifuza gukorana nawe Indirimbo.
Uyu mukecuru w’abuzukuru 14 witwa Intare Ishaje aka ibi yarabyifuje kera ariko kuri ubu inzozi zikaba zigiye kuba impamo.

Uyu mukecuru wo mu Karere ka Rwamagana, yari yatangaje ko mu byo yifuza harimo no gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba none ngo intego ye yayigezeho.

Nyuma y’aho Theo Bosebabireba amenyeye ko uyu mukecuru akeneye ko bakorana indirimbo yarabimwemereye ndetse amwemerera ko n’amafaranga azayigendaho yose azayishyura.

Theo Bosebabireba yagize ati:” Uwo mubyeyi ndamuzi ,ni umukecuru ukuze cyane ufite n’abuzukuru

Ni umubyeyi uririmba neza kandi niba ashaka gukorana nanjye indirimbo muzamubwire ko tuzayikora kandi ashobora kuba adafite ubushobozi bwo kuyishyura ,ni njye uzayishyura kuko njyewe ubushobozi bwo kuyishyura ndabufite.

Theo Bosebabireba muminsi yashize yatangaje ko agiye kuzasohora indirimbo itandukanye nizo yajyaga asohora nukuvugango itari yo murusengero cyangwa indirimbo y’Imana.

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.