Bugesera: Umusore yagiye kwereka aho yahishe isinga z’ amashanyarazi agerageza gutoroka ahita araswa na Polisi

Mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, mu ijoro ryakeye Polisi yarashe Nsengimana Vincent w’imyaka 27 wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo no kwiba insinga z’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye Radio Rwanda ko Nsengimana, yarashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023 agerageza gutoroka ubwo yari yemeye kujya kwerekana aho aba yarahishe izindi nsinga.

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yari yarashe undi muntu wakekwagaho kwangiza ibikorwa remezo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

Uwo musore yarashwe ubwo abapolisi bajyaga kumubaza ibyo yari arimo, agashaka kubarwanda akoresheje umuhoro, ashaka gutema umwe mu bapolisi bari ku burinzi, mugenzi we agahita amurasa.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.