Umuyobozi wa Rwanda premier League yatangaje Byinshi ku masezerano bagiye kugirana na RBA

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Youssuf Mudaheranwa yatangaje ko ntagihindutse iki cyumweru kigomba kurangira bamaze kumvikana na RBA, ki masezerano yo kwerekana shampiyona y’u Rwanda.

Aganira n’umyamakuru wa B&B Fm Umwezi Mudaheranwa Youssuf Hadji yagize ati: Ibyacu na RBA , hari ibyo twifuzaga nabo hari ibyo batangaga, gusa tugenda tugirana ibiganiro hari aho turi guhuriza, turizera ko bidatinze iki cyumweru cyarangira twamaze kumvikana nabo imikoranire.

Mudaheranwa Youssuf kandi yagarutse kukuba amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika yaravuyemo rugikubita. Avuga ko byerekana ko shampiyona yacu iri hasi by’umwihariko umwaka ushize yari hasi cyane.

Abajijwe kukuba shampiyona irimo kurangwa n’imikino yibirarane myinshi, yatangaje ko atari Rwanda premier League yateguye imikino y’igice cya mbere cya shampiyona (Fase Aller). Ariko avuga ko (Fase Retour) imikino yo kwishyura aribo bazayitegura.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda