Abasore muragatoye hari ibyo ugomba kugenzura mbere y’ uko utereta umukobwa kuko utabyitondeye wazahura nimbwa yiruka

Hari ibintu umukobwa wese yitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n’umusore runaka, nyamara abasore bo bibwira ko nta gaciro bifite ndetse abenshi ntibanabyitaho,Abasore benshi bakunze kubabara iyo bagerageje kwegera umukobwa akanga ku ikubitiro, abenshi bakeka ko ari uko atari beza ku rugero rw’abo bakobwa. Hari n’abatekereza ko bakagombye kuba bari ku rwego nk’urwabo bakobwa mbere y’uko babatereta ariko burya si ibyo gusa bishobora gutuma umukobwa yanga gukundana nawe.

DORE IBINTU BY’INGENZI 10 ABAKOBWA BAGENZURA KU MUHUNGU MBERE YO KUMWEMERERA URUKUNDO:

1. Amenyo ye: Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y’umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk’ayahomye amamesa. Nta mukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

2. Inkweto yambara: Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Nta mukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n’ureba uko ameze yahuza n’inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba iyo nkweto akagereranya n’amafaranga winjiza ku kwezi.

3. Isaha yambara: Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk’umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

4. Amarineti yambara: Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk’uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe.Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk’umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n’abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk’umusirimu.

5. Uburyo ugerageza kumwegera:Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegereye utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

6. Inyogosho: Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y’akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk’ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk’inkomoko y’iyi sitire y’imisatsi.

7. Umwuka uhumeka: Uretse n’abakobwa, nta muntu wishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mu kanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n’umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n’izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

8. Imyambarire: Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n’ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

9. Uko wakoze umubiri: Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk’abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

10. Amafaranga: Nta mukobwa wifuza kubaho nabi. Abakobwa benshi bifuza abasore bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n’ibyahindutse kuko n’abagabo ntibagikeneye abagore b’ibyangamibyizi. Abakobwa rero na bo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi