Bongeye gusomanira mu ruhame Diamond na Zuchu bongeye ku rikoroza hirya no hino. Dore amafoto

Zuchu na Diamond bongeye gutuma abantu benshi bacika ururondogoro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ impano itangaje uyu mukobwa yamuhaye bagasomanira mu ruhame.

Nyuma y’iminsi inkuru zabo zisa n’izi cecetse, Diamond Platnumz na Zuchu bongeye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Zuchu ahaye Diamond Platnumz impano y’umukufi uhagaze miliyoni 29 z’Amashilingi [asaga miliyoni 13 frw] hanyuma Diamond Platnumz akamwitura kumusoma mu ruhame.Ni impano Zuchu yahereye Diamond Platnumz mu gihugu cy’a Africa Y’epfo, atangaza ko iyi mpano ari iy’isabukuru y’uyu muhanzi uherutse kuzuza imyaka 33.

Zuchu yahishuye ko yari amaze amezi abiri ategura gutungura uyu muhanzi ndetse anavuga ko Diamond Platnumz azahora ari intwari ye.

Diamond Platnumz na Zuchu basanzwe bavugwa mu rukundo n’ubwo nta numwe urabyerura, icyakora abari hafi yabo bavuga ko igihe icyo aricyo cyose bashobora gushyingiranwa.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga