Ibi bintu byirinde niba uri mu rukundo kuko nibyo byangiza urukundo rugasenyuka.Soma inkuru irambuye usobanukirwe

Kimwe mu bishobora gukomeza urukundo cyangwa bakarusenya ni imyitwarire y’abarurimo hari bimwe abantu bakunze gukora ariko batazi ko bishobora kwangiza urukundo rwabo.

Dore bimwe mu bishobora kwangiza urukundo cyangwa rukarusenya.

1.Kudahana umwanya:Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

2.Guhora ubona ibintu nabi:Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

3.Kudafuhira umukunzi wawe:Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze ntampamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

4.Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza:Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry’ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y’umukunzi wawe n’abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n’umuntu utabasha gucunga umunwa we.

5.Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza:Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga ? Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mu kabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

6.Kutamenya gushimira:Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.