Igitsina Gore : Uri umunyamahirwe niba ufite kamwe muri utu turangabwiza 3. Sobanukirwa byinshi kuri two

Abagore cyangwa abakobwa baremwe mu buryo bugaragara ko butandukanye n’ubwa basaza babo, niyo mpamvu utu tuntu 3 tugiye kukubwira nutwibonaho uraba uri umunyamahirwe kuko tutaba kuri benshi.

Hari utuntu tuba ku mibiri y’ab’igitsina gore bigoye cyane kubona ku bagabo, ari nayo mpamvu bivugwa ko utwifiteho twose cyangwa kamwe muri two afatwa nk’umunyamahirwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri tumwe mu tuntu tuba turi ku mubiri w’abagore cyangwa abakobwa.

  1. Dimples

Umugore wavukanye akantu ka ‘Dimple’ kaza ku itama rimwe cyangwa kuri yombi afatwa nk’umunyamahirwe, kuko ntabwo ari bose baba bagafite cyangwa badufite. Abantu bake nibo wasangana ‘Dimples’, kandi biragoye kuzigira. 

Umugore cyangwa umukobwa ufite ‘Dimples’ aseka neza cyane, ku buryo  abasha gukurura abantu birenze utagafite. Umuntu ufite ‘Dimples’ agaragara neza cyane mu maso. ‘Dimples’ zizana umunezero mu buzima bw’umuntu uzifite.

  1. Daistema (Inyinya)

Ugereranije n’abagabo, abagore benshi nibo baba bafite inyinya cyangwa umwanya muto uba uri hagati y’amenyo y’imbere hejuru. Umugore cyangwa umukobwa ufite inyinya aba ari mwiza cyane, ndetse anagaragara neza imbere n’inyuma. Umugore cyangwa umukobwa ufite inyinya ntabwo aba akwiriye gufunga umunwa ngo yere guseka, aba akwiriye guseka kuko aba ari umunyamahirwe.

Niba ufite inyinya rero umenye ko uri umunyamahirwe, kuko abagore bafite inyinya ari bake cyane kandi batapfa kuyibona.

  1. Lucky Mole.

Lucky Mole, natwo tuza ku mubiri ahantu hatandukanye. Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru ‘Opera News’, kigaragaza ko utu twobo akenshi tugaragaza amahirwe umuntu afite ugereranyije n’abandi. Utu tuntu tuza ku mubiri w’umuntu, akenshi tugaragaza ko akundwa cyane. Utu akenshi tuza ku mpanga, tugashushanya ko uwo muntu azagira amahirwe menshi uko agenda akura.

Related posts

Ese niba abakobwa bambara ubusa bikaryoshya amashusho y’ indirimbo kuki abahungu bo batabwambara?

Umugabo/ umugore: Ntuhamenya uragwa mu kantu, dore ahantu mu Rwanda habera ubusambanyi buteye ubwoba kandi mu ibanga rikomeye

U Rwanda ni akazuyazi ntiruri mu bisenga cyane cyangwa se bisenga gahoro, Menya ibihugu bya mbere bisenga cyane ndetse n’ibindi bidakozwa ibyo gusenga ku isi.