Muhanga: Umugabo yagiye muri gare  gutega imodoka ,nayo iramutega birangira apfuye urupfu rw’ amayobere

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Kanama 2023 aho bategera imodoka hazwi nko muri gare mu karere ka Muhanga nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 y’amavuko witwa Ahorushakiye Venant.

Inkuru mu mashusho

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude yadutangarije ko bahamagaye mwishywa wa Nyakwigendera witwa Tuyisenge Moabu bamubwira ko Nyirarume we arwaye, uyu mwishywa nawe niko kuva mu Karere ka Ngororero aje kumureba ageze iwe asanga yarembye yigira inama yo kujya kumurwariza iwabo mu rugo, Gusa mu gihe bari bageze muri gare ya Muhanga bategereje imodoka birangira yitabye Imana.

Uyu muyobozi kandi avuga ko iby’urupfu rwa Ahorushakiye babimenyesheje abo mu muryango we bakaba bagiye kujyana umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo bawusuzume mbere yo kujyanwa kuwushyingura kuko abaganga aribo bemeza icyamwishe.

Tuyisenge Moabu mwishywa wa Nyakwigendera Ahorushakiye Venant mu magambo yuje ishavu n’agahinda yagize Ati “Yafashwe n’indwara kuvuga biranga aho azanzamukiye baramenyesha ubu nashakaga kujya kumurwariza mu Ngororero kuko niho akomoka gusa ntunguwe n’urupfu rwa marume wanjye kuko yari amaze umunsi umwe wonyine yongeye kurwara kandi nabyo bidakomeye.”

Uyu nyakwigendera ubusanzwe akaba yari umubaji mu karere ka Kamonyi, Gusa ubwo twateguraga iyi nkuru umurambo we wari ukiri muri gare ya Muhanga, mu gihe Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye butangaza ko hari hagikorwa iperereza na RIB mbere yuko imodoka y’Umurenge igeza umurambo wa nyakwigendera i Kabgayi.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.