Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

 

Mu karere ka Karongi , mu Murenge wa Rubengera , mu Kagari ka Ruragwe, mu Mudugudu wa Nyakabungo, hatoraguwe umwana w’ uruhinja rw’ ukwezi kumwe wari watawe mu murima w’ ibigori.

 

Uyu mwana w’ uruhinja yatoraguwe na Nyirandayambaje Donatha w’ imyaka 26 y’ amavuko na Uwiragiye Doresa w’ imyaka 22 y’ amavuko.

 

Amakuru avuga ko uyu mwana yatoraguwe ahagana saa kumi n’ imwe z’ umugoroba. Gusa kugeza ubu ntabwo haramenyekana amakuru y’ uwakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Umwe mu batoraguye uwo mwana witwa Uwiragiye Doresa waganiriye na bagenzi bacu b’ Imvaho Nshya yagize ati” uyu mwana twamubonye tuvuye mu kazi mu masaha y’ umugoroba ,tumenyesha ubuyobozi hanyuma habaho kumujyana ku bitaro bya Rubengera basanga afite ikibazo cy’ uburwayi bahita bamwohereza ku Kibuye ari naho ari kugeza ubu”

Abaturage bose bo muri ako gace babajwe n’ uwo mugore wataye umwana mu murima w’ ibigori,bahurizo ko uwakoze ayo mahano agomba gushakishwa akaryozwa icyo gikorwa cy’ ubunyamaswa yakoze.

Umuyobozi w’ Umurenge wa Rubengera Nkusi Medard yavuze ko  rwo ruhinja barutoye, bahita barujyanya kwa muganga kugira ngo bamenye ubuzima bwe uko buhagaze. Ati” nibyo hari uruhinja rwatoraguwe n’ abaturage mu murima w’ ibigori , turebesheje amaso ruri mu kigero cy’ ukwezi cyangwa kutuzuye neza. Rwahise rujyanwa ku kigo nderabuzima cya Rubengera kugira ngo hamenyekane ubuzima  bwarwo uko buhagaze ndetse turi no gushaka umuryango waruhabwa ngo ururere”.

Nkusi Medard yakomeje avuga ko icyo ari igikorwa cy’ubunyamaswa kubona umubyeyi abyara umwana akamwiyambura akamuta, aboneraho gusaba n’ abandi kugira umutima wa kimuntu ndetse ahamya ko bari gushaka n’ uwaba yataye uwo mwana.

Nk’ uko amakuru yatangajwe n’ uyu muyobozi w’ Umurenge akomeza abivuga ngo mu murenge wa Rubengera ahabereye ayo mahano yo guta umwana byaherukaga kuhumvikana mu myaka ibiri ishize

Related posts

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro

Kamonyi: Kubera urukundo yakundaga umugore we byatumye atera grenade mu rugo rwa mugenzi we.