Biteguraga kurushinga ndetse no kubyarana, Cyuza yasobanuye impamvu Jeanine yamwaze.

Nyuma y’iminsi havugwa amakuru y’uko Cyusa yatandukanye n’uwari umukunzi we Jeanine Noach ariko bo bagakomeza kubihakana, uyu muhanzi yamaze gushimangira ko batakiri kumwe ndetse anakomoza ku cyo bapfuye.

Hashize iminsi Cyusa n’uwari umukunzi we batandukanye. Ni amakuru ba nyirubwite bari baranze kuvugaho, gusa uyu muhanzi yashyize avuga byinshi kuri icyo kibazo.Abinyujije mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube, Isimbi, Cyusa yahamije ko yatandukanye n’uyu mugore biteguraga kurushinga ndetse no kubyarana nk’uko bari barabyiyemeje.

Muri iki kiganiro, Cyusa yavuze ko yatandukanye n’uyu mugore bapfuye ibibazo yari asanganywe mu muryango we, byabangamiraga urukundo rwabo.Yavuze ko akundana na Jeanine yari asanganywe umugabo w’imyaka 80.

Ati “Yambwiye ko afite umugabo ariko mukuru, ndetse yifuza gukundana nanjye kuko yankunze nk’umusore yikundiye mu buzima bwe, ansaba umwaka umwe wo kuba yakemuye ibibazo.”

Cyusa yavuze ko yari yihanganiye Jeanine kugira ngo akemure ikibazo cy’uyu mugabo bagombaga gutandukana, bakagabana imitungo, ariko birangira wa musaza apfuye muri Mata uyu mwaka ntacyo bemeranyijeho, hitabazwa inkinko.

Uyu muhanzi yavuze ko Jeanine yatangiye imanza zo kureba iby’imitungo bari bafite n’uzayisigarana. Uru rubanza rwabaye intandaro yo gutandukana no kwica imishinga yose bari bafitanye.

Kuva uyu musaza yapfa, Jeanine yasibye amafoto yose yari afitanye na Cyusa ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kuruhuka akabanza kurangiza imanza, bakabona gusubukura umubano.

Icyo gihe nibwo byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ko umubano wabo usigaye ku buce.

Cyusa yari yarakoreye indirimbo Jeanine, gusa yaje kubwirwa ko ibyo kujya mu mashusho yayo bitagikunze, ndetse amusaba gushaka undi mukobwa wayijyamo.Ngiyo impamvu indirimbo ‘Uwanjye’ yari yarakorewe Jeanine yarinze ijya hanze itarimo uyu mugore bayikoreye.

Cyusa yavuze ko ubu ari mu gihirahiro cy’ukuri ku mpamvu yamutandukanyije n’umugore yari yarihebeye.Muri iki kiganiro Cyusa yumvikanishije amajwi ya Jeanine, aya akaba ayo yamwoherereje ubwo indirimbo ‘Uwanjye’ yajyaga hanze.

Aya majwi yumvikanisha Jeanine arira cyane ahamya ko indirimbo ‘Uwanjye’ yamwiciye urubanza ku buryo aho kurusoma byahise birusubiza irudubi.Jeanine muri aya majwi aba asaba Cyusa guhagarika umubano wabo ndetse amwifuriza kuzahirwa mu rukundo rushya azagira.

Ati “Njye ndananiwe sinakomeza gutya, ndabirangije guhera ubu. Birarangiye ugire urugendo rwiza uzashake uwo ushaka ugumane n’uwo ushaka unyibagirwe. Guhera uyu munsi nta kintu na kimwe nshaka kumva kuri wowe.”Cyusa avuga ko atumva ukuntu indirimbo yari yarakoreye umukunzi we ari yo yatumye asezererwa mu rukundo.

Ati “Indirimbo ntabwo agaragaramo, ntabwo nigeze nandika kuri Instagram ko ari we nayikoreye, ntabwo njye nibaza impamvu umucamanza wo mu Bubiligi yaba yaragendeye kuri iyi ndirimbo akajya kuyishingiraho asubiza irudubi urubanza.”

Ikindi Cyusa yavuze ko ashidikanyaho ni ukuntu uyu mugore wari ugiye gusomerwa urubanza ku mitungo y’uwahoze ari umugabo we, indirimbo yaba yararusubije inyuma, rukajya mu iburanisha ry’ibanze.

Mu gahinda kenshi Cyusa yahishuye ko ababajwe no gutandukana na Jeanine batabanye nk’uko bateguraga ubukwe no kubyarana.Ati “Nta kintu na kimwe kigeze kibaho, n’ubu sindi kumva uko indirimbo nakoreye umukunzi wanjye ari yo idutandukanyije.”

Uyu muhanzi yahakanye ibyo guhabwa amafaranga na Jeanine nk’uko byagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, ko baba bakundana kuko Cyusa akeneye amafaranga kuri uyu mugore.Uyu musore ariko yemera ko Jeanine yamuhaye impano nk’umukunzi n’ibikoresho byo mu nzu yari yaramuguriye i Dubai.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga