Dore ibyamamare nyarwanda biryohewe n’ urukundo muri iy’ iminsi. Dore uko bikurikirana

Ibyamamare bikunze kugira ubuzima bwabyo ibanga ariko nanone byagera kubuzima bw’urukundo bwo bikaba ibindi bindi , ariko kandi hari abandi baterwa ishema nibyo barimo bakabishyira ahagaragara ,niyo mpamvu muri iy’inkuru ngiye kukugezaho inkuru z’ibyamamare ziryohewe n’urukundo muri iyiminsi.

  1. Miss Nishimwe Naomi na Michael 

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi n’umukunzi we Michael usanzwe ari umunya Ethiopia ariko wagiye uba mu bihugu byinshi birimo Ubwongereza , ni imwe muri couple zigezweho kandi zikundwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga , ibi ubibona iyo uyu mukobwa ashyize hanze ifoto barikumwe uburyo yakirwa.

  1. Yago na Charly

Umunyamakuru Yago ndetse n’umukobwa usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America , aho aba bombi bahishuye muri uyu mwaka ko bakundana binyuze mubutumwa bagiye bahana ku mbuga nkoranyambaga bushimangira ko bakundana.

  1. Frank na Murigande Laurine

Uyu musore witwa Frank ,asanzwe ari umufotozi mwiza mu Rwanda , ndetse akunze kuba mubafotora H.E Paul Kagame , ku mbuga nkoranyambaga iyo urebye usanga amafoto yuyu musore na Murigande aba yishimiwe n’abantu ndetse banababwira ko babashyigikiye.

  1. Zaba Missed Call na Miss Lindah

Iby’urukundo rwaba bombi bitangira abantu ntibabanje kubyizera bitewe ahanini no kuba uyu musore ,abantu baratekerezaga ko yaba arigukina filime cyane ko bombi ari abakinnyi ba filime , gusa mu kiganiro aba bombi baheruka kugirana na Yago Tv Show bashimangiye ko bari mu rukundo rwa nyarwo.

  1. Shaddyboo na  Manzi

Shaddyboo ni umubyeyi w’abana 2 yabyaranye na Meddy Saleh usanzwe utunganya amashusho y’abahanzi batandukanye , mu mwaka wa 2016 Shaddybo na Meddy Saleh biyemeje gutandakuna buri wese akomeza ubuzima bwe , icyakora muri uyu mwaka mu Shaddboo yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umusore witwa Manzi ndetse nyuma aza kubishimangiza ubutumwa yanyuzaga ku mbuga nkoranyambaga ze

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga