Bimwe mubikubiye mu masezerano ya Antonio Rüdiger ugiye kwerekeza muri Real Madrid .

Imyitwarire myiza ya Antonio Rüdiger muri Chelsea, ubuyobozi yifitemo mu kibuga ndetse no m’urwambariro.

Nyuma yuko Antonio Rüdiger amenyesheje umutoza Thomas Tuchel umwanzuro wo kwerekeza muri Real madrid, ibikubiye mu masezerano ya Antonio Rüdiger ugiye kwerekeza muri Real Madrid byamaze kumenyekana.

Nkuko tubikesha Sport1, Antonio Rüdiger kujya muri Real Madrid bizasaba miliyoni 90 z’amayero (€90 million)

Umunyamakuru wa sport1, yavuze ko Antonio Rüdiger  yafashe umwanzuro wo kuzajya muri Real Madrid amasezerano afitanye na Chelsea amaze kurangira.

Azasinya amasezerano y’imyaka ine(4), ahembwe umushahara amayero miliyoni 6.8 (€6.8 million) hiyongereyeho amayero miliyoni 13 azajya yinjiza kuri buri mwaka w’imikino.

Umuvandimwe we Sahr Senesie azahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 35m.

Umunyamakuru yakomeje avugako gusinyisha Antonio Rüdiger bizatwara bmiliyoni 90 z’amayero (€90 million) harimo nibijyanye n’umushahara.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu