Niba nta mugati murye imyumbati _ Perezida Museveni

Umukuru w’ Igihugu cya Uganda Perezida Yoweri Museveni kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi 2022, yatangaje ko abaturage barimo binubira izamuka ry’ ibiciro by’ imigati n’ ibura ryayo ko batanjyira kurya imyumbati ngo kuko nayo haricyo yabamarira.

Perezida Museveni yatangaje ko abaturage barimo binubira izamuka ry’ ibiciro by’ imigati n’ ibura ryayo ko batanjyira kurya imyumbati

Ibi umukuru w’ igihugu yabitangeje ubwo we n’ abayobozi batandukanye na baturage bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ umuriro.

Nk’ uko byagiye bitangazwa muri iki gihugu abaturage ngo kubera ihenda ry’ ingano ryatumye igiciro cy’ imigati kizamuka , bamwe bahagarika kuyirya.

Aba bantu rero batakirya imigati kubera iri zamuka ryayo Perezida w’ iki gihugu yabasabye kurya imyumbati, ngo kuko na we atarya umugati.

Yagize ati“ Niba nta mugati murye imyumbati , Abanyafurika muby’ ukuri barigora murinuba ngo nta mugati cyangwa ingano , ndabasabye ni murye imyumbati nanjye ntabwo ndya imigati rwose”.

Gusa ngo kubicuruzwa by’ ingenzi birimo ibikomoka kuri peterol n’ ifumbire mva ruganda , Perezida Museveni yabamenyesheje ko ari kuvugana n’ abo mu bihugu by’ Iburayi kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame