Reba mu mashusho uburyo abaturage bahuruye bajya kwiba Peteroli ubwo imodoka yari iyitwaye yahirimaga ku muhanda

Abaturage b’ahitwa Kumasi bahururanye ibikoresho byo gutwaramo ibikomoka kuri Peteroli ubwo imodoka yari iyitwaye yahirimaga ku muhanda wo muri aka gace ko mu gihugu cya Ghana

Abantu batangajwe no kubona abaturage bashyira ubuzima bwabo mu kaga bagahururana ibikoresho byiganjemo indobo n’amajerekani bakajya gusahura Peteroli ubwo imodoka yari iyitwaye yari imaze guhirima. Ni igikorwa benshi bagaye ku mbuga nkoranyambaga.

Na hano iwacu mu Rwanda hakunze kugaragara abaturage baba basa n’abarekereje igihe imodoka ziganjemo amakamyo atwara ibikomoka kuri Peteroli cyangwa inzoga ahirimye bagahurura baje kwiba aho gutabara.

Dore amashusho y’abaturage bahuruye baza kwiba Peteroli ubwo imodoka yari iyitwaye yahirimaga ku muhanda

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro