Aya matako n’ iyi mikondo aba bana b’ i Kigali banitse ku karubanda azabazwa nde? Weekend y ‘ umuriro

 

 

Muri weekend ishize habaye itangwa ry’ibihembo by’abakobwa bakina mu ndirimbo (video vixen) bikaba byararanzwe n’imyambaro itangaje ariko byumwihariko abana bari munsi y’imyaka 15 berekanye imideri itangaje.

Abana bato bari munsi y’imyaka 15 bari muberekanye imideri ariko igarukwaho n’abantu benshi bitewe nuko iyo myambaro berekanaga yari imeze. Iyo myambaro yabambikaga ubusa ugasanga bamwe inda yose irihanze abandi imigongo nahandi.

Ibi bihembo byatanzwe kuwa 6 tariki 8 Nyakanga, ni ibihembo byari bitanzwe kunshuro ya 1 mu Rwanda ariko byagaragayemo udushya twinshi Yaba utwakozwe nabari bariguhatanira ibi bihembo cyangwa abari bitabiriye bisanzwe, urugero hari nkuwari wambaye agapira kameze nka supaneti.

Mu bihembo byatanzwe hari ibyitwa, best dressed video vixen uyu n’uwambara neza kurusha abandi cyatwawe na Ange da baby wagaragaye mu ndirimbo ya Okkamah ndetse na Nyoola ya Bruce Melody. Best dancer video vixen uyu ni umubyinnyi mwiza cyatwawe na Divine akaba yaragaragaye mundirimbo agafoto ya Phil Peter niyitwa Imashini ya Mico the best.

 

Best popular video vixen cyatwawe na Tatiana wanakundanyeho na Papa Cyangwe icyi kikaba Ari igihembo cy’umukobwa wamenyekanye. Best new video vixen cyahawe na Shady ugaragara mu ndirimbo kubicu ya Active, agasenda ya social Mula na Alto nizindi. Igihembo nyamukuru cya best Video vixen cyahawe Shema Sugar wagaragaye mu ndirimbo nka Truth or Dare ya Davis D.

Nyuma y’ibi bihembo byatanzwe ikintu cyagarutsweho cyane n’imideri yamuritswe na bamwe mubana bakiri bato kuko umukuru muri bo afite imyaka 15.

Imyambaro bamurikaga yagarutsweho cyane bitewe nuko yari ibambitse ubusa, bamwe bakavugako bidakwiye ko umwana amurika imyenda yambikana ubusa abandi bati kuyimurika ntacyo bitwaye ahubwo bakamurika imyenda yambarwa n’abana.
Abenshi mubari aho nababibonye Ku mbugankoranyambaga bibajije icyo ababyeyi baba bana babivugaho cyangwa uko babifata, abana bo bakivugirako ababyeyi batabyumvaga mbere bagitangira ngo ariko ubu bakaba barabyakiriye banabibemerera.

Ibyo abo bana bavuga ntibyabujije abantu benshi kubitangarira cyaneko byafashwe nk’ibidakwiriye ko umwana yambara ubusa kugera aho ibice hagi ya byose by’umubiri we bigaragara.

Uwitwa Bosco we yashizeho ubutumwa bugufi kurubuga ati ” uwabambitse uku ntiyatinya no kubacuruza m’ubusambanyi”
Yvonne we ati” mana utabare abana b’i Rwanda, kuko bahindutse pe. Izi mpinja Koko mana. Mbega uburere dufite biteye isoni”.

Ntago ari aba bagize icyo bavuga kuko kumbugankoranyambaga ho ubutumwa nibwinshi bugaragaza ko bitunguranye kwambika umwana imyenda hafi ya ntayo kuko bitaba bikwiye nkuko benshi bagiye babigarukaho bavugako ataruburere.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga