Mu Karere ka Ruhango umugabo yashizemo umwuka arimo gukata icyondo cyo kubaka harimo gushakishwa icyaba cyamwambuye ubuzima

Mu Karere ka Rugango haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo yarimo gukata icyondo cyo kubaka birangira ashizemo umwuka.

Amakuru yatangajwe n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Rugango wo muri aka Karere bwavuze ko hari umugabo wapfuye arimo akora akazi ko kubaka, ngo birakekwa ko yaba yishwe n’ Umuriro w’ amashanyarazi.

Urupfu rw’ uyu mugabo witwaga Habimana Steven  rwamenyekanye ku Cyumweru saa tatu  za mu gitondo taliki ya 09 Nyakanga 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru ko uyu nyakwigendera yari yagiye kubakira umucuruzi umwe wo mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango.

Gitifu Nemeyimana avuga ko ubwo yari mu kazi ko kubaka we na bagenzi be, uyu Habimana yakoze ku muriro w’amashanyarazi ahita apfa.

Nemeyimana avuga ko ayo makuru ariyo bahawe ariko akavuga ko inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza ku cyaba cyahitanye Habimana.Ati Amakuru twahawe nuko abyemeza, ariko inzego zibishinzwe nizo zishobora kwemeza ko yishwe n’amashanyarazi cyangwa niba ari ikindi kibazo yari afite turategereje.”

Gitifu Nemeyimana avuga kandi ko uyu nyakwigendera nta cyangombwa bamusanganye gusa abo bakoranaga bamwitaga Habimana Steven.Ati “Ntabwo tuzi n’aho yakomokaga cyakora yari mu kazi ko kubakira umucuruzi inzu hano mu Ruhango.”Nemeyimana avuga ko uyu witabye Imana yari afite imyaka iri hagati ya 35 na 40 y’amavuko. Umurambo we bawujyanye mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3