Ariel Wayz, wari umaze igihe ari ku isoko nyuma yo guhemukirwa mu rukundo na Juno Kizigenza yabonye uje kumuhanagura amarira yatewe n’ uriya muhanzi

Nyuma y’uko Ariel Wayz atandukanye n’uwari umukunzi we akaba n’umuhanzi, Juno Kizigenza yahishuye ko ubu atakiri ku isoko abamwifuza bakwiye gukurayo amaso.Uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze zisana imitima ya benshi, yabivuze ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya BAL irimo kubera mu Rwanda mu ijoro ryakeye mu mukino w’umwanya wa 3 wo Hoopera Rivers yatsinzemo Cape Town Tigers.

Ubwo yari amaze kuririmba yabajijwe niba indirimbo yateguje abakunzi be, aho yashyize agace gato ku mbuga nkoranyambaga aririmba avuga ngo “katira abo bose bagutesha umutwe” yaba ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe mu rukundo, avuga ko atari byo.

Gusa yavuze ko ubu ari mu rukundo abasore bamwifuza bakurayo amaso. Ati “Barekere naratwawe.”Ariel Wayz yavuzwe mu rukundo na JunoKizigenza muri 2021 ariko mu mpera za 2021 ni bwo baje kwerura ko batandukanye aho bitanaga ba mwana buri umwe ashinja undi amakosa.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga