Ibyagaragaye nyuma y’ urupfu rw’ umwana wasanzwe mu bwiherero bwa Kaminuza y’ u Rwanda byashenguye benshi

 

Mu Karere ka Musanze mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo UR CAVM , hatoraguwe umurambo w’uruhinja byagaragaraga ko rwari rumaze amasaha macye ruvutse.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024,nyuma y’uko abakozi bakora isuku babonye uru ruhinja nabo bihutira guhita batabaza ubuyobozi kugira ngo barebe ibyabaye, nabo bitabaza inzego z’umutekano zitangira iperereza.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yagiriye inama by’umwihariko abari n’abategarugori kwirinda inda zitateguwe, mu gihe bazisamye bakazibyara aho kwishora mu byaha by’ubwicanyi.Yagize ati: “Yego nibyo kuwa 30 Gicurasi 2024 saa sita zishyira saa cyenda, (12:00hrs-15:00) muri UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12hrs na 24hrs ruvutse.”Akomeza ati: “Polisi yahageze,Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba.” Abari n’abategarugori baragirwa inama yo kwirinda gutwara inda zidateganijwe. Niba bibatunguye bakwiye kureka umwana akavuka bakamurera, ntibishyireho icyaha cy’ubwicanyi.”

Kugeza ubu umurambo wanjyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, iperereza na ryo rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja mu bwiherero.

WWW.KGLNEWS.COM

 

Related posts

Ngororero: Dr Frank Habineza yiyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika arindiwe umutekano cyane anizeza abaturage ikintu gikomeye.

“Buri wese afite ubwenge ariko ntabwo afite ubumenyi”_ Nyakubahwa Kagame yimirije imbere guha Abanyarwanda ubumenyi bugeretse ku bwenge karemano

“Enyanya enyanya, Tukusima bwenene!”_ Perezida Kagame yigiye ururimi rushya i Rusizi