APR yashamuje umukinnyi wa Rayon Sports, uwa Kiyovu Sports iniyongeza uwa Bugesera ku munsi umwe

Ikipe ya APR FC yamaze gutwara rutahizamu wa Rayon Sports, Tuyisenge Arsène, umukinnyi wo hagati wa Kiyovu Sports, Mugiraneza Frodouard ndetse na Dushimimana Olivier wari usanzwe akinira ikipe ya Bugesera FC.

Amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza ko aba basore uko ari batatu bagaragaye mu myitozo y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu i Shyorongi kuri Stade Ikirenga kuri uyu wa Gatatu taliki 12 Kamena 2024.

Tuyisenge Arsène wakiniraga Rayon Sports ni we mukinnyi wa mbere watunguranye muri APR FC kuko hari amakuru amugumisha muri Rayon Sports yifuzaga kumwongerera amasezerano kuko isigaranye umubare muto cyane w’abakinnyi batageze no ku icumi.

Amakuru kandi yemeza ko Arsène wanyuze mu makipe nka Espoir FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yasinyiye APR FC ku wa mbere w’iki Cyumweru amasezerano y’imyaka ibiri, kuri uyu wa Gatatu akaba yakoze imyitozo i Shyorongi aho Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] isanzwe ikorera imyitozo yayo.

Undi mukinnyi APR yibitseho ni Dushimimana Olivier ukina ku ruhande asatira, nyuma yo kugira umwaka mwiza muri Bugesera FC akaba yifuzwaga bikomeye na Police FC ndetse n’ibiganiro bikaba byarageze kure, gusa yayiteye umugongo ku munota wa nyuma, yisangira APR FC.

Dushimimana bakunze kwita “Muzungu” na we yagaragaye mu myitozo ya APR FC aho byemezwa ko yasinyiye iyi kipe yambara Umukara n’Umweru amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri Mugiraneza Frodouard wari Kapiteni wa Kiyovu SC, we amakuru yavugaga ko nubwo APR itaramutangaza nk’umukinnyi wayo mu buryo bweruye, yari amaze iminsi yarasinyiye iyi kipe hamwe n’abandi bakinnyi babiri bakiri bato: Ishimwe Jean Rene, na Byiringiro Gilbert bari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Aba kandi bagomba kwiyongeraho Muhawenayo Dad wari usanzwe ari umunyezamu wa Musanze FC wanayifashije kurangiriza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona, amakuru yizewe akaba yemeza ko na we yamaze kurangizanya na APR FC.

APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, ntabwo iratangaza Umutoza Mukuru byitezwe ko ari na we uzagira uruhare mu kuzana bamwe mu bakinnyi bakomeye iyi kipe izaserukana, bazaza biyongera ku bamaze kumvikana na yo.

Tuyisenge Arsène Rayon yifuzaga kongerera amasezerano, yagaragaye mu myitozo ya APR FC
Mugiraneza Frodouard wakiniraga Kiyovu SC na we yagaragaye mu myitozo ya APR FC
Dushimimana Olivier bakunze kwita Muzungu yateye Police FC umugongo yisangira APR FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda