Huye: Bajujubijwe n’abanyerondo bitwaza abo bari bo bagacucura imitungo y’abaturage bakabasiga ari intere

 

Bamwe mu bakora Irondo ry’Umwuga mu murenge wa Mukura w’akarere ka Huye barashinjwa kwitwaza ububasha bahabwa n’abo bari bo maze bakabukoresha mu gucucura imitungo ndetse bagakorera ibikorwa by’urugomo abaturage bashinzwe kutindira umutekano.

Ni ibikorwa byeze cyane muri iyi minsi aho mu bihe bitandukanye abaturage bagiye bagaragaza akarengane bakorerwa n’abanyerondo, ariko bigafata ubusa.

Bamwe mu bahohotewe n’aba banyerondo bavuga ko hari igihe aba banyerondo bahura n’abaturage mu muhanda nijoro bakabakubita ndetse hakaba n’ubwo basohora abantu mu nzu babaketseho amafaranga bakayabambura.

Umugabo witwa Tegejo Vincent utuye mu mudugudu wa Kabahona mu murenge wa Mukura muri aka karere, avuga ko yambuwe n’abanyerondo, nk’aho ibyo bidahagije bakamusiga bamaze kumukubita bamugize intere.

Aragira ati “Barankubise baranantema ndakomereka, uwantemye ni umwe mu bari bari ku irondo ndamuzi, bari abanyerondo batatu baraza saa munani z’ijoro barankomangira ngo bari bafite amakuru ko mfite amafaranga, barambyutsa bambaza niba mfite amafaranga, baransaka bambaza n’ibyangombwa, barangije barayabura barankubita.

“Nabonye nkomeretse mvuza induru, abaturanyi barahurura, abankubitaga bahita barekera aho kunkubita. Bukeye nagiye kuregera umuyobozi w’Akagali, abo banyerondo biregura bavuga ko naguye mu mu gico cy’abibye inka ngo abanyerondo barankubita, birangira ibyange bibaye impfabusa, bamvunnye igufwa ry’ukuboko.’’

Bamwe mu baturanyi b’uyu muturage bavuga ko iki kibazo gikabije muri uyu murenge wa Mukura by’umwihariko mu kagali ka Rango, dore ko niyo bahohoteye abantu aba banyerondo bahita bamuhimbira amakosa.

Uyu mubyeyi watanze ubuhamya aragira ati “Birababaje, ujya kubona ukabona baraduhohoteye, wajya no kurega bakaguhimbira amakosa bigapfa ubusa, bigatuma urugomo inaha rwiyongera.’’

Aba baturage bavuga ko ahanini cyo babona kibitera ikibitera aruko usanga mu gushyiraho abakora ako kazi hatabanza kurebwa ubunyangamugayo bw’abo banyerondo bagashyiramo ababonetse bose ibyo baheraho basaba ko bjya bagendera ku bunyangamugayo mu gushyiraho abo banyerondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura NGABO Fidel, avuga kuri iki kibazo, yemeje ko iki kibazo kijya kigaragara koko, ndetse anavuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo hanozwe imikorere y‘irondo.

Ati “Bijya bigaragara abahungabanya umutekano ariko urugendo turimo ni urwo kuvugurura imikorere y’irondo. Abakora irondo ry’umwuga abaturage bagomba kuba babazi kandi bazi imyitwarire yabo. Mu gihe bigaragaye ko hari abanyerondo bahunganya umutekano abaturage basabwa gutanga amakuru bagakurikiranwa kugirango irondo ryubakwe rikore akazi karyo neza.’’

Aba baturage basaba ko ikibazo nk’iki cyabahungabanya umutekano w’abo bakabaye bawurindira cyavugutirwa umuti dore ko iyo ari bo babigizemo uruhare bitiza umurindi ubujura ndetse n’urugomo.

Muri uyu murenge wa Mukura by’umwihariko mu kagali ka Rango A, hakunze kugaragara abategwa bakamburwa ibyabo rimwe na rimwe bakanahasiga ubuzima.

 

 

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.