APR FC yatsinzwe na Gasogi United igitego kimwe k’ubusa mu mukino wa gicuti mbere y’uko yishora Kuri Pyramids FC yo mu Misiri

Kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Gasogi United urangira APR FC itsinzwe igitego kimwe k’ubusa 0-1

APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika muri CAF champions league, ikomeje imyiteguro. Mu rwego rwo kwitegura neza iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Gasogi united, kugirango irusheho gutyaza abakinnyi bayo by’umwihariko abatarahamagawe mu makipe y’Ibihugu.

Uyu mukino watangiye i Saa 15H00 kuri Kigali Pele stadium. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa k’ubusa.

Mu gice cya Kabiri Gasogi united yabonye igitego kinjijwe na Malipangou ku munota wa 56, umukino urangira ari igitego kimwe cya Gasogi United k’ubusa bwa APR FC. Nubwo United ariyo yatsinze abakunzi ba APR FC ntibigeze bagaya ikipe yabo Kuko yakinnye neza. Cyane ko APR FC yatanze abakinnyi 8 mu makipe y’Ibihugu batari bahari.

APR FC izakina na Pyramids FC yo muri Misiri kuwa Gatandatu w’icyumeru gitaha tariki 16 Nzeri kuri Kigali Pele stadium, mu marushanwa ny’Afurika ya CAF confederation cup aho bageze mu ijonjora rya Kabiri, nyuma yo gusezerera Gaadiika FC yo muri Somalia.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda